Uduce turenga kamwe AFC/M23 yatubohoje muri Lubero
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryambuye Ingabo z’iki gihugu uduce tubiri duherereye muri teritware ya Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni agace ka Nyabili na ka Masereka. Twombi AFC/M23 yatwigaruriye aha’rejo ku cyumweru tariki ya 26/10/2025.
Hari nyuma y’imirwano ikaze yahanganishije AFC /M23 na FARDC n’abambari bayo, iyo amakuru agaragaza ko yatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu wa kiriya cyumweru gishize.
Ahagana saa kumi nebyiri z’umugoroba zija gushyira muri saa moya z’ijoro z’ejo hashize, uyu mutwe uratwigarira, aho agace ka Nyabili ariko zabohoje mbere zikurikizaho aka Masereka.
Uruhande rw’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, zirimo iza FARDC, FDLR na Wazalendo zihita zihungira mu bindi bice biherereye mu ntera ngufi na turiya duce twa fashwe.
Binavugwa ko uyu mutwe wagaruye umutekano muri turiya duce, ni mu gihe Wazalendo bahoraga badutezamo akaduruvayo, ariko nk’uko bivugwa ibintu n’uko byatunganye.






