Uduce twinshi two muri Lubero twongeye gusubira mu maboko ya AFC/M23 – Inkuru irambuye
Muri teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryongeye kwigarurira uduce turimo Kalonge na Lubango. Utu duce twafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Mata 2026.
Aya makuru aturuka mu baturage ndetse n’andi masoko yizewe agaragaza ko utu duce duherereye nko ku bilometero 30 uvuye mu mujyi wa Lubero. Ibi bibaye mu gihe iri huriro ryari ryavuye muri utu duce mu cyumweru gishize.
Nyuma y’uko AFC/M23 ivuye muri Kalonge na Lubango, utu duce twahise tujya mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC). Kuri uyu munsi ariko, byongeye kurangira utu duce dusubiye mu maboko ya AFC/M23 nyuma y’imirwano ikomeye.
Iyi mihindagurikire y’imirongo y’urugamba igaragaza ko intambara ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa RDC, aho imitwe itandukanye ikomeje guhatanira kugenzura uduce tw’ingenzi, cyane cyane uturimo abaturage benshi n’udufite akamaro mu rwego rw’ubukungu n’imihanda.
Amateka agaragaza ko teritwari ya Lubero ari imwe mu duce tumaze igihe kirekire twibasirwa n’intambara mu burasirazuba bwa RDC, aho umutwe wa M23 wakunze guhangana n’ingabo za Leta ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro. Ibi byatumye abaturage baho bakomeza guhura n’ibibazo bikomeye birimo kwimurwa ku gahato, kubura ibiribwa, ndetse no kubura serivisi z’ibanze.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko kuba utu duce dusubiye mu maboko ya AFC/M23 bishobora kurushaho kongera umwuka mubi hagati ya Leta ya RDC n’imitwe iyirwanya, ariko bigaha icyizere abaturage bafashe uyu mutwe nk’abacunguzi.
Mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje, ubuzima bw’abaturage bo munkenkengero za Kalonge, Lubango n’utundi duce twa Lubero buracyari mu kaga, aho benshi bakomeje guhunga ingo zabo bashaka ubuhungiro mu bice bifite umutekano muke cyangwa mu nkambi z’abimuwe.
Iyi ntambara ikomeje kuba ihuriro ry’inyungu zitandukanye zirimo iza politiki, ubukungu n’umutekano w’akarere, bigatuma amahoro arambye akomeza kuba inzozi ku baturage b’iyi ntara imaze igihe kinini mu bibazo by’intambara.






