Udushya Twaranze Isinywa ry’Amasezerano y’Amahoro hagati ya Kagame na Tshisekedi i Washington
Ku wa Kane tariki ya 04/12/2025, i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habereye umuhango w’amateka wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC). Uyu muhango wayobowe na Perezida Donald Trump, witabirwa n’abakuru b’ibihugu ndetse n’intumwa zitandukanye zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Ahagana saa mbili n’iminota 15 ku isaha yo mu Minembwe na Bukavu, Perezida Félix Tshisekedi, Perezida Paul Kagame ndetse na Donald Trump binjiye mu cyumba cy’inama cya White House cyabereyemo uyu muhango. Nubwo wari umunsi w’amateka, udushya twinshi twaranze isinywa ry’aya masezerano twahise dukurura ibitekerezo by’isi yose.
- Tshisekedi Yerekanye Igitabo Gifunze Mu gihe Abandi Bafunguye
Mu gihe cyo kwerekana amasezerano asinywe, Perezida Kagame na Perezida Trump berekanye ibitabo by’amasezerano bifunguye nk’uko bisanzwe bikorwa. Ariko Perezida Tshisekedi we yamaze hafi umunota wose yerekana igitabo cye gifunze. Byasabye ko abashinzwe protokole bamusanga bakamubwira kugifungura. Nyamara nubwo yagifunguye, yakomeje kugifata mu buryo bwateye urujijo bityo ahita ahagarika kugikomeza kwerekana mu gihe abandi bo bari barangije.
- Kagame na Tshisekedi Banze Guhana Ibiganza
Mu misinyire y’amasezerano mpuzamahanga, guhana ibiganza ni ikimenyetso gikomeye cy’ubwiyunge. Ariko mu mashusho yose yafashwe n’itangazamakuru, Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi ntibigeze bahana ibiganza ndetse ntibanigeze bakoranaho. Bombi basuhuje Trump, ariko ntibigeze basuhuzanya hagati yabo. Ibi byahise bitera impaka ku mbuga nkoranyambaga, benshi bibaza niba icyizere cy’amasezerano kizaba gikomeye mu gihe n’umuco wa dipolomasi utubahirijwe.
- Isura Itishimye ya Perezida Tshisekedi
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga mpuzamahanga yagaragaje Perezida Tshisekedi asa n’utishimye. No mu ifoto y’urwibutso yafashwe ari kumwe na Trump na Kagame ntiyigeze amwenyura. Ibi byahise bitera ibibazo n’impaka hagati y’abasesenguzi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza niba koko Tshisekedi yishimiye amasezerano 100%.
- Perezida Trump Yananiwe Kuvuga Neza Izina rya Tshisekedi
Mu ijambo rye, Trump yagize ati:
“Ndashaka gushimira abaperezida b’inshuti, Perezida Kisekise…”
aho yashakaga kuvuga Perezida Tshisekedi.
Ibi byahise bigera ku mbuga nkoranyambaga, ariko Trump yakomeje ashimangira ko yishimira intambwe ibiganiro bigezeho.
Mu ijambo rye, Trump yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu mateka y’isi kuko ashobora kurangiza intambara imaze imyaka irenga 30 mu karere. Yashimiye Kagame na Tshisekedi ababwira ko ari “abayobozi beza kandi b’abanyamurava.”
Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kunga ibi bihugu byombi, yizeza ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira inzira y’amahoro. Ku ruhande rwe, Perezida Tshisekedi nawe yashimiye Amerika ku ruhare yagize mu biganiro.
Trump yavuze ko yaganiriye mu muhezo n’abakuru b’ibihugu byombi mbere y’isinywa, avuga ko akomeje “kurangiza ibyananiye abandi,” anatangaza ko iyi ari intambwe ya munani arangije mu gihe kitarenze umwaka.
Mu gusoza, Trump yatangaje ko “Kagame na Tshisekedi ari abahanga kandi bakundana,” amagambo yatunguye abari bamuteze amatwi ndetse yongera gutera urwenya ku mbuga nkoranyambaga.
Nubwo amaso menshi yari ku masezerano y’amahoro, udushya twaranze uyu muhango twakoze ku mitima ya benshi mu Banyafurika n’abatuye isi yose. Ariko kandi, icy’ingenzi kurusha ibindi ni uko u Rwanda na DRC bateye intambwe ikomeye ishobora guhindura bidasubirwaho amateka y’Akarere k’Iburasirazuba n’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.







