• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, March 9, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Udushya Twaranze Isinywa ry’Amasezerano y’Amahoro hagati ya Kagame na Tshisekedi i Washington

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 5, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye gusinya amasezerano akomeye ashobora guhindura isura y’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Udushya Twaranze Isinywa ry’Amasezerano y’Amahoro hagati ya Kagame na Tshisekedi i Washington

You might also like

Perezida Museveni Yashyikirijwe Inkoni y’Ubuyobozi bwa EAC

Perezida Kagame Yagaragaje Icyo Igihugu cye cyiteguye Gukora mu Gihe RDC Yubahirije Amasezerano ya Washington

Abarundi Batuye ku Mupaka wa Ruhwa Barataka Igihombo Nyuma y’Imyaka Irenga Ibiri Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi Ugifunze

Ku wa Kane tariki ya 04/12/2025, i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habereye umuhango w’amateka wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC). Uyu muhango wayobowe na Perezida Donald Trump, witabirwa n’abakuru b’ibihugu ndetse n’intumwa zitandukanye zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Ahagana saa mbili n’iminota 15 ku isaha yo mu Minembwe na Bukavu, Perezida Félix Tshisekedi, Perezida Paul Kagame ndetse na Donald Trump binjiye mu cyumba cy’inama cya White House cyabereyemo uyu muhango. Nubwo wari umunsi w’amateka, udushya twinshi twaranze isinywa ry’aya masezerano twahise dukurura ibitekerezo by’isi yose.

  1. Tshisekedi Yerekanye Igitabo Gifunze Mu gihe Abandi Bafunguye

Mu gihe cyo kwerekana amasezerano asinywe, Perezida Kagame na Perezida Trump berekanye ibitabo by’amasezerano bifunguye nk’uko bisanzwe bikorwa. Ariko Perezida Tshisekedi we yamaze hafi umunota wose yerekana igitabo cye gifunze. Byasabye ko abashinzwe protokole bamusanga bakamubwira kugifungura. Nyamara nubwo yagifunguye, yakomeje kugifata mu buryo bwateye urujijo bityo ahita ahagarika kugikomeza kwerekana mu gihe abandi bo bari barangije.

  1. Kagame na Tshisekedi Banze Guhana Ibiganza

Mu misinyire y’amasezerano mpuzamahanga, guhana ibiganza ni ikimenyetso gikomeye cy’ubwiyunge. Ariko mu mashusho yose yafashwe n’itangazamakuru, Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi ntibigeze bahana ibiganza ndetse ntibanigeze bakoranaho. Bombi basuhuje Trump, ariko ntibigeze basuhuzanya hagati yabo. Ibi byahise bitera impaka ku mbuga nkoranyambaga, benshi bibaza niba icyizere cy’amasezerano kizaba gikomeye mu gihe n’umuco wa dipolomasi utubahirijwe.

  1. Isura Itishimye ya Perezida Tshisekedi

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga mpuzamahanga yagaragaje Perezida Tshisekedi asa n’utishimye. No mu ifoto y’urwibutso yafashwe ari kumwe na Trump na Kagame ntiyigeze amwenyura. Ibi byahise bitera ibibazo n’impaka hagati y’abasesenguzi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza niba koko Tshisekedi yishimiye amasezerano 100%.

  1. Perezida Trump Yananiwe Kuvuga Neza Izina rya Tshisekedi

Mu ijambo rye, Trump yagize ati:
“Ndashaka gushimira abaperezida b’inshuti, Perezida Kisekise…”
aho yashakaga kuvuga Perezida Tshisekedi.

Ibi byahise bigera ku mbuga nkoranyambaga, ariko Trump yakomeje ashimangira ko yishimira intambwe ibiganiro bigezeho.

Mu ijambo rye, Trump yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu mateka y’isi kuko ashobora kurangiza intambara imaze imyaka irenga 30 mu karere. Yashimiye Kagame na Tshisekedi ababwira ko ari “abayobozi beza kandi b’abanyamurava.”

Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kunga ibi bihugu byombi, yizeza ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira inzira y’amahoro. Ku ruhande rwe, Perezida Tshisekedi nawe yashimiye Amerika ku ruhare yagize mu biganiro.

Trump yavuze ko yaganiriye mu muhezo n’abakuru b’ibihugu byombi mbere y’isinywa, avuga ko akomeje “kurangiza ibyananiye abandi,” anatangaza ko iyi ari intambwe ya munani arangije mu gihe kitarenze umwaka.

Mu gusoza, Trump yatangaje ko “Kagame na Tshisekedi ari abahanga kandi bakundana,” amagambo yatunguye abari bamuteze amatwi ndetse yongera gutera urwenya ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo amaso menshi yari ku masezerano y’amahoro, udushya twaranze uyu muhango twakoze ku mitima ya benshi mu Banyafurika n’abatuye isi yose. Ariko kandi, icy’ingenzi kurusha ibindi ni uko u Rwanda na DRC bateye intambwe ikomeye ishobora guhindura bidasubirwaho amateka y’Akarere k’Iburasirazuba n’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

Tags: AmazezeranoKagameTrumpTshisekediUdushya
Share32Tweet20Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Perezida Museveni Yashyikirijwe Inkoni y’Ubuyobozi bwa EAC

by Bahanda Bruce
March 7, 2026
0
Perezida Museveni Yashyikirijwe Inkoni y’Ubuyobozi bwa EAC

Perezida Museveni Yashyikirijwe Inkoni y’Ubuyobozi bwa EAC Mu nama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, East African Community (EAC), yabereye mu Mujyi wa Arusha muri...

Read moreDetails

Perezida Kagame Yagaragaje Icyo Igihugu cye cyiteguye Gukora mu Gihe RDC Yubahirije Amasezerano ya Washington

by Bahanda Bruce
March 7, 2026
0
Perezida Kagame Yagaragaje Icyo Igihugu cye cyiteguye Gukora mu Gihe RDC Yubahirije Amasezerano ya Washington

Perezida Kagame Yagaragaje Icyo Igihugu cye cyiteguye Gukora mu Gihe RDC Yubahirije Amasezerano ya Washington Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rwifuza amahoro arambye mu...

Read moreDetails

Abarundi Batuye ku Mupaka wa Ruhwa Barataka Igihombo Nyuma y’Imyaka Irenga Ibiri Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi Ugifunze

by Bahanda Bruce
March 6, 2026
0
Abarundi Batuye ku Mupaka wa Ruhwa Barataka Igihombo Nyuma y’Imyaka Irenga Ibiri Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi Ugifunze

Abarundi Batuye ku Mupaka wa Ruhwa Barataka Igihombo Nyuma y’Imyaka Irenga Ibiri Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi Ugifunze Mu gihe ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bikomeje...

Read moreDetails

Uganda Yanze Kwakira Ibirindiro by’Ingabo za Amerika n’u Bwongereza

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Uganda Yanze Kwakira Ibirindiro by’Ingabo za Amerika n’u Bwongereza

Uganda Yanze Kwakira Ibirindiro by’Ingabo za Amerika n’u Bwongereza Mu gihe ibibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by’umugabane wa Afurika, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje...

Read moreDetails

Icyo Amakuru Avuga ku Ndege Itagira Umupilote Yasutse Impapuro Ziha Gasopo u Burundi

by Bahanda Bruce
March 4, 2026
0
Icyo Amakuru Avuga ku Ndege Itagira Umupilote Yasutse Impapuro Ziha Gasopo u Burundi

Icyo Amakuru Avuga ku Ndege Itagira Umupilote Yasutse Impapuro Ziha Gasopo u Burundi Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Read moreDetails
Next Post
Igisasu Cyaturutse i Burundi Cyahitanye Umuturage i Luvungi, Umutekano Ukomeje Kuzamba mu Kibaya cya Rusizi

Igisasu Cyaturutse i Burundi Cyahitanye Umuturage i Luvungi, Umutekano Ukomeje Kuzamba mu Kibaya cya Rusizi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?