• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Uganda: mu giterane cyo gusoza Pasika, Ev. Biganza Moïse yabwirije ko haba icyaha kimwe gusa cyo “ku tizera Yesu kristo.”

minebwenews by minebwenews
March 31, 2024
in Religion
0
Uganda: mu giterane cyo gusoza Pasika,  Ev. Biganza Moïse yabwirije ko haba icyaha kimwe gusa cyo “ku tizera Yesu kristo.”
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umubwiriza butumwa wagabuye ijambo ry’Imana kuri uyu munsi wo gusoza igiterane cya Pasika, yabwirije ko haba icyaha kimwe gusa, “ukutizera.”

You might also like

Umushumba Rev.Misigaro yavuze ku rukundo nyakuri.

Bidasanzwe havumbuwe ubwato Yesu yagendeyemo.

Rose Muhando yegukanye igihembo cya ICON AWARD muri TGMA 2025.

Ni Biganza Moïse usanzwe ari umuvugabutumwa mu Bihugu byo mu Burasirazuba bw’Afrika(EAC), Rwanda, Congo, Uganda Kenya n’ahandi.

Biganza Moïse ubu butumwa yabutanze mu giterane cyahuje amatorero ahuriye muri Fellowship ya Ebenezer, ahari inkambi y’impunzi z’Abanyamulenge n’abandi. Ni mugace ka Isingiro district, ahitwa Nakivale, mu majyepfo y’igihugu cya Uganda.

Iki giterane cyatangiye ku wa Gatanu, kikaba gisoje kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki ya 31/03/2024.

Mu butumwa bwiza Biganza Moïse yatanze yavuze ko “Haba icyaha ki mwe gusa.”

Yagize ati: “Icyaha ni kimwe ni ukutizera Yesu Kristo. Ibindi byaha abantu bakora babikora kuko batizera.”

“Icyaha kizatuma abantu batabona Yesu ni kimwe n’uko bazaba barabuze ukwizera ariko uwizera Yesu wese azabona Imana.”

Yakomeje agira ati: “Umurimo ni umwe ni uko twizera Yesu; indi mirimo yose dukora tutizera Yesu nk’u mwami wacu n’umukiza ni imfa busa”

Biganza Moïse yanavuze ko igihe Imana igize uwo ihamagara ngo ayikorere ibikora kugira ngo ashireho ibikorwa bishingiye ku kwizera. Aha yatanze n’urugero rwa Abraham, avuga ko Imana ya muhamagaye ngwave muri muri Uru y’Abakaruduyo yari rimo amatwara Imana itishimiye, kugira ngo aje gushinga andi matwara ashingiye ku kwizera Imana.

Ati: “Imana yahaye Abraham igihugu ngo agishingemo amategeko ashingiye ku kwizera. Abaheburayo bivuze abantu bavuye mu butware bw’isi, bashireho imikorere ishingiye ku kwizera Imana.”

Yavuze kandi ko “Ukwizera abakirisitu bagukomora kuri Abraham, Daudi na Yesu kristo.”

Yakomeje avuga ko “Yesu naza kujana itorero rye, abazamwitaba ari abazaba bafite kwizera gusa, kudashingira ku bikorwa.”

Ev. Biganza Moïse yasoje avuga impamvu zitatu zatumye Yesu apfa akazuka:

Avuga ko yapfuye arazuka,

  1. Kugira ngo azabe umwami wabazima n’abapfuye (iyo upfuye ubutangiye urundi rugendo), nyuma yogupfa hari ubugingo.
  2. Kwari ukugira ngo natwe dupfe tuzabeho kubwe.
  3. Kugira ngo n’ubwo dupfa ku mubiri ariko tuzabeho mu buryo bw’u mwuka(mu bugingo buhoraho).”

Nyuma y’ijambo hakurikiyeho igisirimba cyabayemo umunezero utarigeze ubaho n’ikindi gihe.

Iki gisimba cyagaragayemo abayumbe barimo Gahungu Freddy, Ntuyahayo Deon, Umuhanuzi Dieudonne n’abandi benshi basanzwe mu kiyumbe cya Nakivale.

         MCN.
Tags: EbenezerEv Biganza MoïseFellowshipIcyaha ni kimweIgisirimbaPasikaUkutizera Yesu
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Umushumba Rev.Misigaro yavuze ku rukundo nyakuri.

by minebwenews
August 31, 2025
0
Umushumba Rev.Misigaro yavuze ku rukundo nyakuri.

Umushumba Rev.Misigaro yavuze ku rukundo nyakuri. Umushumba w'itorero rya All National Assemblies Of God, rifite icyicaro muri Isingiro district mu majy'Epfo ya Uganda, Reverend Misigaro Bizimana, yavuze ku...

Read moreDetails

Bidasanzwe havumbuwe ubwato Yesu yagendeyemo.

by minebwenews
August 24, 2025
0
Bidasanzwe havumbuwe ubwato Yesu yagendeyemo.

Bidasanzwe havumbuwe ubwato Yesu yagendeyemo. Abashakashatsi bavumbuye ubwato bwari bumaze imyaka irenga 2000 mu mazi epfo (mu ndiba yinyanja) ya Galileya, bavuga ko ari bwo Yesu yagendeyemo ubwo...

Read moreDetails

Rose Muhando yegukanye igihembo cya ICON AWARD muri TGMA 2025.

by minebwenews
August 20, 2025
0
Rose Muhando yegukanye igihembo cya ICON AWARD muri TGMA 2025.

Rose Muhando yegukanye igihembo cya ICON AWARD muri TGMA 2025. Umwamikazi wa gospel muri Tanzania, Rose Muhando, yongeye kwandika izina rye mu mateka nyuma yo kwegukana ICON AWARD...

Read moreDetails

Ben na Chance, Abanyamulenge bazwi mu ndirimbo za gospel, bashyize hanze Album nshya.

by minebwenews
August 19, 2025
0
Ben na Chance, Abanyamulenge bazwi mu ndirimbo za gospel, bashyize hanze Album nshya.

Ben na Chance, Abanyamulenge bazwi mu ndirimbo za gospel, bashyize hanze Album nshya. Itsinda rya gospel rigizwe na Ben na Chance, bashyize hanze Album nshya bise "Zaburi yanjye,"...

Read moreDetails

Dore inama z’ingenzi zagufasha guhagarika kurota inzozi mbi ziteye ubwoba.

by minebwenews
August 8, 2025
0
Dore inama z’ingenzi zagufasha guhagarika kurota inzozi mbi ziteye ubwoba.

Dore inama z'ingenzi zagufasha guhagarika kurota inzozi mbi ziteye ubwoba. Kurota inzozi mbi ni ikibazo gihangayikishije benshi muri ubu buzima tubayeho bwo mu isi. Izo nzozi zishobora gutuma...

Read moreDetails
Next Post
Havuzwe ibindi bishya ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’u butegetsi bwa Tshisekedi.

Havuzwe ibindi bishya ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, hagati ya M23 n'ihuriro ry'Ingabo z'u butegetsi bwa Tshisekedi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?