Uganda na Kenya bishobora kwinjira mu ntamabara – Perezida Museveni
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko igihugu cye gishobora kwinjira mu makimbirane na Kenya mu gihe ibibazo bijyanye n’ikoreshwa ry’Inyanja y’Abahinde bitakemutse, avuga ko Kenya ikomeje kubangamira uburenganzira bwa Uganda bwo kugera ku nyanja.
Mu ijambo rye yagejeje ku bayobozi n’abanyamakuru i Kampala kuri uyu wa gatatu tariki 12/11/2025, Museveni yavuze ko “Inyanja y’Abahinde ari umutungo wa Afurika yose”, kandi ko “kuyifunga ku bihugu bitayikoraho ari akarengane kagomba gukosorwa”.
Yagize ati: “Nta bukungu bukomeye igihugu cyageraho kidafite inzira igihuza n’inyanja. Uganda ikeneye uburyo bwayo bwizewe bwo kugera ku nyanja kugira ngo twubake ubukungu butajenjeka.”
Museveni yanavuze ko ibiganiro Uganda yagiranye na Kenya ku mushinga wa gari ya moshi no gutwara peteroli byahagaze, kandi ko niba bitakemutse, bishobora guteza umwuka mubi mu minsi iri imbere.
Ati: “Niba ibintu bikomeje gutya, bizaba ngombwa ko tubanza kumvikana mu buryo butandukanye. Tugomba kubungabunga uburenganzira bwacu.”
Abasesenguzi batangiye gutanga ibitekerezo bitandukanye
Umusesenguzi mu by’ubukungu n’ububanyi n’amahanga wo muri Makerere University, Dr. Samuel Kato, avuga ko amagambo ya Museveni agaragaza impungenge z’ubukungu aho kuba intambara nyirizina.
Ati: “Museveni arimo kugaragaza igitutu cya dipolomasi. Kenya ifite inzuzi zose zihuza Uganda n’Inyanja y’Abahinde, kandi kuba ibiganiro ku mishinga nk’iy’amavuta cyangwa gari ya moshi bihagaze, bituma Uganda yumva ifunzwe mu bukungu bwayo.”
Undi musesenguzi wo muri Nairobi, Angela Wanjiku, we avuga ko amagambo ya Museveni akwiye gufatwa nk’uburakari bw’igihe gito, ariko akibutsa ko Kenya na Uganda bifitanye umubano ukomeye mu bya gisirikare n’ubucuruzi.
Ati: “Kenya na Uganda byubakiye ku bufatanye bukomeye mu karere. Ntabwo intambara yaba igisubizo. Ahubwo hakenewe uburyo bushya bwo guhuza imishinga y’ibikorwa remezo mu buryo bunoze.”
Iyi mvugo ya Museveni ije mu gihe Uganda ikomeje gushinja Kenya guhagarika bimwe mu bikoresho bya peteroli byagombaga kunyura i Mombasa bijya Kampala, ndetse n’uko umushinga wa gari ya moshi iva ku cyambu cya Mombasa ujya Kampala utihuta nk’uko wari wateganyijwe.
Abasesenguzi bavuga ko niba ibi bibazo bidakemutse mu buryo bwa dipolomasi, bishobora gukomeretsa isura y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wifuza gushyiraho ubukungu bw’isoko rusange no koroshya ubuhahirane.
Museveni yasabye ibihugu bya Afurika gusubiramo amasezerano y’ikoreshwa ry’Inyanja y’Abahinde, avuga ko “bidakwiriye ko igihugu kimwe cyangwa bibiri bigira ijambo ku nyanja igomba kuba umutungo rusange”.
Ati: “Inyanja y’Abahinde ni iyacu twese-Sudani, Uganda, Congo, n’abandi bose batayikora bagomba kugira uruhare mu kuyikoresha mu mucyo. Ibyo ni byo bizatuma Afurika yikura mu bukoroni bushya bwo mu bukungu.”
Abakurikiranira hafi politiki y’akarere bavuga ko amagambo ya Museveni ashobora kuba uburyo bwo gusunika ibiganiro bihagaze hagati ya Kampala na Nairobi, ariko bakibutsa ko amagambo nk’ayo ashobora gukurura umwuka mubi mu karere kari kamaze igihe gito karimo ituze.





