Uganda: Uwari umaze iminsi apfuye yongeye kugaragara mu ruhame ari muzima.
Mu gihugu cya Uganda, umusore wari warapfuye amaze iminsi 38 umuryango we waramushinguye yabonetse ari muzima, nk’uko byatangajwe.
Yitwa Ashraf Bamusungwire, afite imyaka 24 y’amavuko, ubwo byatangazwaga ko yapfuye hari mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka.
Byavuzwe ko yari yishwe n’impanuko yabereye i Nakasongola muri Uganda.
Umuryango we wahise ukusanya amafaranga yo kujya kuzana umurambo we, barawushingura.
Ubwo umuryango we wari mu isengesho ryo gukura ikiriyo ku wa Gatanu tariki ya 1/11/2024, watunguwe no kubona wa musore, Bamusungwire agarutse mu rugo, barumirwa .
Ariko nanone ikinyamakuru cya Daily Monitor dukesha iy’inkuru, cyatangaje ko bashobora kuba bari bi beshye bashyingura umurambo utariwe kuko wari wangiritse isura, ikimenyetso cyonyine barebeyeho ni icyuko yakebwe.
Umuryango we babanje kumukorera imigenzo gakondo yo kumuhumanura, hanyuma bakora ibirori byo ku mwakira.
Kiriya gitangaza makuru cyanavuze ko uwahamagaye umuryango we ko Bamusungwire yapfuye, ari inshuti ye nayo yabaga mu gace ka Nakasongola.
Rashid Kipwapwa, umuyobozi w’idini ya Islam muri ako gace yavuze ko nta kibazo gihari kuba n’uwashyinguwe ari umuyisilamu aho ku murekera ku gasozi.
Yanatangaje ko ikigaragara ngo ni uko habayeho kwibeshya ku murambo.