Uganda Yahakanye Gufunga Internet mu Gihe cy’Amatora, Impaka Zirushaho Gukara Hagati ya Museveni na Bobi Wine
Abategetsi ba Leta ya Uganda bahakanye ku mugaragaro amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko igihugu cyaba cyiteguye guhagarika serivisi za internet (ihuzanzira) mu gihe cy’amatora ateganyijwe mu cyumweru gitaha, nk’uko byigeze kugenda mu matora yo mu mwaka wa 2021.
Aya makuru yakajije impaka mu ruhando rwa politiki, cyane nyuma y’uko Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, umukandida ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ayagarutseho kenshi agaragaza impungenge z’uko ubwisanzure mu itumanaho bushobora guhungabanywa.
Bobi Wine yakomeje gushishikariza abayoboke be n’abandi Banya-Uganda bose gukoresha uko bashoboye mu kwamamaza no gutangaza amakuru ajyanye n’amatora, ndetse no kwitegura uko byagenda mu gihe internet yaba ihagaritswe. Yashimangiye ko uburambe bw’amatora yo mu 2021 bugaragaza ko guhagarika ihuzanzira bishoboka.
Mu bindi byakomeje gukurura impaka, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, sosiyete ya Starlink yahagaritse serivisi zayo muri Uganda. Ibi byakurikiye itangazo rya Leta ya Uganda rivuga ko ibikoresho by’iyo sosiyete bitari byemerewe kwinjira mu gihugu bitabanje guhabwa uruhushya n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, General Muhoozi Kainerugaba.
Andi makuru agaragaza ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Starlink itangiye gutanga serivisi muri Uganda itarabona uburenganzira busesuye bwo kuhakorera. Leta ya Uganda ivuga ko iki cyemezo kigamije kurengera iyubahirizwa ry’amategeko n’ubusugire bw’igihugu mu rwego rw’itumanaho.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni, umaze hafi imyaka 40 ayobora Uganda, ari guhatanira indi manda. Mu matora ateganyijwe tariki ya 15/01/ 2026, azahura n’umukandida Bobi Wine, wahoze ari umuhanzi w’icyamamare mbere yo kwinjira muri politiki.
Aya matora afatwa na benshi nk’aho asubiramo ishusho y’amatora yo mu 2021, yaranzwe n’imyigaragambyo ikomeye, imvururu ndetse no guhagarikwa kwa internet mu gihugu hose mu gihe cy’iminsi ine. Ibi byakomeje kunengwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe amatora agenda yegereza, amaso ya benshi ku isi akomeje kureba Uganda, harebwa niba aya matora azaba mu mucyo, mu bwisanzure no mu mutekano, ndetse niba amateka yo guhagarika itumanaho no guhungabanya uburenganzira bw’abaturage atazongera kwisubiramo.






