Uganda yashyikirije RDC abasirikare bayo bari barayihungiyemo
Leta ya Uganda yashyikirije Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) abasirikare bayo bari barahungiye muri icyo gihugu ubwo umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Goma, mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025.
Uyu muhango wabaye ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 17/11/2025, ubera ku mupaka wa Kasindi-Lubiriha, uhuza intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Uganda, ukaba waritabiriwe n’abahagarariye inzego z’umutekano za buri ruhande, ndetse n’itsinda rya CIRGL (Conférence Internationale sur la Région des Grands Lacs) ryakurikiranye ishyikirizwa ry’aba basirikare.
Aba basirikare basaga icumi bahunze ubwo M23 yigaruriraga ibice bya Rutshuru no kwegera umujyi wa Goma, bituma bamwe mu ngabo za FARDC bata imirwano, bamwe bahungira mu mashyamba abandi bajya mu bihugu bihana imbibi na RDC, harimo Uganda.
Ubwo babashyikirizaga, Uganda yavuze ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo guteza imbere umubano n’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi, no gufasha RDC mu rugendo rwo kongera kubaka inzego zayo z’umutekano.
Kugeza ubu, M23 iracyafite ibice binini by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe ibiganiro n’imbaraga za dipolomasi bikomeje gushakisha umuti w’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.






