Umuyobozi w’ishami rya CENI, muri teritware ya Fizi, yatanze uburyo bwo gushaka duplicate mu gihe ikarita y’itora yahanaguwe cangwa iba yatakaye.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 26/06/2023, saa 2:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nyuma yamezi abiri ashize bahagaritse ibikorwa by’ibarura ryo gufata i Carte ndangamuntu, muri teritware ya Fizi. Umuyobozi wa komisiyo yigenga y’amatora CENI, muriyi teritware ya Fizi, avuga ko yishimiye iki gikorwa uko cakozwe muraka gace maze ahamagarira abamaze gufata aga Carte ndangamuntu, ariko bakaba boba baramaze kugata abasaba ko bokwiyandikisha mbere yuko amatora aba kugira bazabashe gutora.
Ibi yabivuze nyuma yuko haje ibibazo byinshi by’abaturage kubijanye nu ducarte twitora ndetse namakarita yatanzwe na CENI mu gihe cyo kwiyandikisha.
Dukurikije nimero ya 1 y’iyi komisiyo muri teritware ya Fizi, Bwana Adamu Ababele Jean, yishimiye ko 90% by’abaturage kobamaze kwiyandikisha bakaba bamaze kubona uducarite twamatora.
Ati: “Ndanezerewe kuko ibintu byose byamaze kuja kumurongo mwiza. Buri wese arasabwa kuzakora ibisigaye. Kandi mumenye ko CENI itazagera kuri buri wese, ariko ikinyuranye nacyo ni uko 90% by’abantu bateganijwe biyandikishije kandi buri wese afite ikarita ye yamatora.”
Icyakora, yanahamagarira abantu bose kuba bafite amakarita y’itora kubamaze kuzita cangwa zoba zarahanaguwe bisabwe ko bakurikiza inzira zikenewe kugira ngo babone duplicates zatanzwe na antenne ya CENI iherereye muri Fizi-centre.
Ati: “Turabizi ko hari amakarita yamatora zagiye zihabwa abantu bake kuboba barazitaye, cyangwa bazimijwe. Bafite amahirwe rero yo kujya gufata ayandi vuba, kuko azaboneka. Uburyo ku bafite ibyangombwa muri iyi leta ni ukugera kuri polisi gushaka inyandiko, hanyuma ukajya kuri antenne ya CENI bakabona kuguha indi nta kibazo.”
Menya ko ikarita y’itora ari yo yorohereza umuturage guhitamo umukandida yihitiyemo mu gihe cy’amatora. Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hateganijwe amatora mu mpera z’uyu mwaka.