Denis Kadima, uhagarariye Komisiyo y’Amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yavuze ko adafite icyo yinenga.
Mugihe hari hagize iminsi bamwe mu bakandida biyamamariza k’u mwanya w’umukuru w’igihugu, banenga uhagarariye Komisiyo y’Amatora (CENI), uriya uyahagarariye yagize icyo abivugaho.
Yagize ati: “Kugira ngo ntorwe guhagararira Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora, n’uko ntakibi igihugu cyanjye bari banziho.”
“Ndasaba abantu bancire urubanza kubikorwa byanjye bwite bitari akazi nahawe n’Igihugu cyanjye! Ndabizi neza ko ntanumwe wampamyaho kugambanira igihugu, sinigeze mba mu bibi biganisha kugambanira igihugu.”
“Ndabizeza ko tuzakora neza mu matora ateganijwe kuba, tariki 20/12/2023, bizaba bitandukanye kure n’ibyabaye mu mwaka w’2018. Tuzabara amajwi nk’uko bazaba batoye, igituo ku gituo.”
Kadima Denis, uhagarariye Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora, yasoje avuga ati: “Tuzerekana amajwi mbere y’uko dutangaza uzaba yatsinze Amatora.”
Yabivuze mugihe kuri uyu wa Gatanu, tariki 15/12/2023, Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga muri RDC, batesheje agaciro ikirego gisabako Amatora yakwigiza inyuma, nk’uko byari byasabwe na bamwe mu bakandida barimo Dr Denis Mukwege.
Ruriya Rukiko rwatangaje ko biriya birego bidafite ishingiro.
Bruce Bahanda.
You can definitely see your expertise in the work you write. The world hopes for more passionate writers like you who aren’t afraid to say how they believe. Always go after your heart.