Kuri uyu wa Kane, tariki 23/11/23, i Kinshasa, k’umurwa mukuru wa RDC, abakandida barimo Denis Mukwege, Martin Fayulu naTheodore Ngoy, bahamagariye prokirele(Procureur) Mukuru wa republika guta muriyombi Denis Kadima, uhagarariye Komisiyo y’amatora(CENI) na Peter kazadi minisitire w’umutekano w’imbere mu gihugu.
Ibi bariya ba kandida babisabye u bwo bari mukiganiro n’itangazamakuru, i Kinshasa, bakaba bashinja Denis Kadima, kudasohora liste hanze y’umubare w’Abantu bose bazatora nk’uko biteganywa n’itegeko shinga rya Repubulika ya Demokarsi ya Congo.
Naho Minisitiri w’umutekano Peter Kazadi, bamushinja kudaha Abakandida b’iyamamariza k’umwanya wa Perezida w’igihugu, abapolisi, babafasha kubarindira umutekano mugihe barimo kwiyamamaza.
Bariya ba kandida Dr Denis Mukwege, Martin Fayulu n’abagenzi be, ba hamijeko itegeko rigenga amatora muri RDC rivugako mbere y’uko kw’iyamamaza bitangira habanza gusohoka liste y’abantu bose bazatora bavuga ko ibyo bifasha k’urwanya ubujura mu Matora. Mugihe kandi kw’iyamamaza bitangiye bariya b’iyayamamaza k’umwanya w’u mukuru w’igihugu, icyogihe buri mu kandida ahabwa abapolisi 25 bazamufasha kumurindira u mutekano.
Ibyo bariya ba kandida bavuga ko bitubahirijwe nagato.
Mugihe Perezida Félix Tshisekedi, nawe yari kurindwa n’abapolisi muriki gihe cy’Amatora hubwo akomeje kurindwa n’ingabo z’igihugu, nk’uko byavuzwe nabariya bahanganye nawe mu Matora.
Tubibutse ko amatora nyirizina azaba tariki 20/12/2023.
Bruce Bahanda.
Ayamatora azagirimpika hatabayemo indorerezi zamahanga kandi zizewe. Tuzaba turora.