
Uhagarariye Republika ya democrasi ya Congo ( RDC), muri L’ONI yavuze ko Igihugu cye kitazaganira numutwe winyeshamba wa M23.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 20.04.2023, saa 6:50 PM, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
George Nzogola, arinawe uhagarariye leta ya Kinshasa m’Umuryango wa L’ONI, yongeye gushimangira ko leta ye itazigera iganira numutwe wa M23 urwanira muburasirazuba bw’ikigihugu, yagize ati: “Ntabwo tuzaganira nabarwanyi ba M23, kubera ko u Rwanda narwo ntaho rwigeze rugirana Ibiganiro na FDLR.”
Uyumugabo yakomeje avuga ati: “Umukuru w’igihugu cyacu bwana Félix Antoine Tshisekedi, aheruka kubivugaho ko mugihe hakurikijwe icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC ko ingingo ivuga kumitwe yitwaje intwaro, iyingingo nshya yemeza ko abarwanyi bagomba Kurambika Intwaro hasi bagasubizwa mubuzima busanzwe.”
Ikindi yavuze yagize ati “Nta gihugu tuzi uyu munsi gishyikirana nimitwe y’iterabwoba, maze yibutsa ko leta ya Kigali itigeze igirana imishyikirano na FDLR.”
Mugihe yarafite iki kiganiro nabanyamakuru yabajijwe ikibazo kigira giti: “Kuki dusabwa gushyikirana numutwe winyeshamba wa M23?”
Yavuze ko hagati muriyimyaka ya 2009 na 2022 Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Congo(Fardc), bahize bukware FDLR, bityo “ibisigisigi by’uyu mutwe waciwe umutwe nta kibazo biteye ku Rwanda.”
FDLR ku ruhande rwayo yakunze kunyomoza Congo imaze igihe ivuga ko nta mbaraga igifite.
Congo ivuga ibi mu gihe umutwe wa M23, uheruka gutangaza ko niba nta biganiro bya Politiki Kinshasa izagirana na wo; na wo utarebwa n’ibyo kurambika intwaro ndetse no gusubira mu buzima busanzwe.




