“Uhunga ku Rugamba ni Umwanzi w’Igihugu”-Gen. Eddy Kapend Atanze Ubutumwa Bukakaye Ku Ngabo za FARDC
Brigadier General Eddy Kapend, umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yatanze ubutumwa bukomeye kandi butajijinganya bugenewe abasirikare bari ku rugamba, aburira by’umwihariko abacika intege n’abashobora guhunga imirwano.
Mu magambo yuzuyemo ubukana n’ubwiyemezi, General Kapend yagize ati: “Umunsi nzaba ndi ku rugamba, nta n’umwe uzemererwa guhunga. Uzahunga si uwa RDC; ntashaka amahoro n’umutekano. Ni umunyabyaha, kandi igihugu ntikizamwihanganira, ndetse ntikizamubabarira na rimwe.”
Aya magambo atanzwe mu gihe mu burasirazuba bwa RDC bukomeje kwibasirwa n’intambara n’umutekano muke, aho ingabo za leta (FARDC) ziri mu mirwano ikomeye n’imitwe yitwaje intwaro. Kapend, uzwi cyane mu mateka y’i gisirikare cya Congo, yongeye gushimangira icyerekezo cyo gukomeza urugamba adacogora, asaba abasirikare kugaragaza ubwitange no kurengera igihugu nta kwiganyira.
Ubu butumwa bufatwa na benshi nk’igisubizo gikakaye ku makuru amaze iminsi avugwa ku myitwarire ya bamwe mu basirikare bashinjwa guhunga urugamba, ibintu abanyapolitiki n’abaturage batandukanye bagaragaje ko byongera ubukana bw’umutekano muke mu gihugu.
Mu ntego ye, General Kapend yashimangiye ko kurinda ubusugire bw’igihugu bisaba ubutwari, ubwitange n’indangagaciro za gisirikare, ashimangira ko uzanyuranya n’izo nshingano azabibazwa mu buryo bukomeye n’amategeko y’igihugu.






