Uhuru Kenyatta ari mu ruzinduko muri Uganda aho agiye kuganira na Gen Muhoozi Kainarugab a, kukibazo cya M23.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 08/08/2023, saa 7:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Uhuru Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Kenya ari mu ruzinduko muri Uganda arashaka igisubizo cya M23 nk’umuhuza w’Abanyekongo washyizweho n’akarere, yahuye n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we mu bikorwa byihariye bya gisirikare, General Muhoozi Kainerugaba usanzwe ashigikira uyu mutwe witwaje intwaro.
Uyu munyapolitiki wabaye Perezida wa Kenya yageze muri Uganda tariki ya 5/08/2023. Kumunsi w’ejo hashize tariki 7/08/2023, Perezida Museveni yatangaje ko bombi bayoboye ibiganiro by’amahoro byabereye muri Entebbe, bikaba byanitabiriwe n’abafatanyabikorwa.
Uyu munsi ku gicamunsi byamenyekanye ko Uhuru yaganiriye n’uyu musirikare usanzwe amwita mukuru we. Na we bahuriye muri Entebbe nyuma y’iyi nama ariko ibyo baganiriye ntabwo byashyizwe hanze.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize, hashize igihe gito abarwanyi ba M23 beguye intwaro, Gen. Kainerugaba yasabiye guhabwa umwanya, ukajya mu mishyikirano, asaba umuryango wa Afrika y’iburasirazuba gukemura ikibazo cyawo.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter tariki ya 22/03/2023, yagize ati: “Kuba Umututsi, Umuhema, Umuhima cyangwa Umunyamulenge ntabwo ari icyaha ! M23 imaze imyaka myinshi ishaka ibiganiro by’amahoro. Umuryango wa Afrika y’iburasirazuba ukwiye gutanga ubufasha mu gukemura iki kibazo. Abatutsi mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa ntibakwiye guhohoterwa. Ingaruka zaba mbi cyane.”
Ubu butumwa Gen. Kainerugaba yabugeneye umuryango w’akarere ka Afrika y’iburasirazuba mu gihe ibihugu biwugize byiteguraga kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Democrasi ya Congo kugira ngo zirwanye imitwe yitwaje intwaro irimo M23.
Uhuru we, nk’umuhuza, na we asaba impande zihanganye kugirana imishikirano, ariko akabanza asaba abarwanyi ba M23 kurambika intwaro, bakajya gucumbikirwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo; ibintu badakozwa mu gihe Leta RDC na yo itemera kugirana nabo ibiganiro.