Uhuru Kenyatta, wahoze ari perezida wa Kenya ategerejwe mumujyi wa Goma kuruyu wa Gatatu, tariki 12/07/2023.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 11/07/2023, saa 7:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Gatatu, biteganijwe ko uwahoze ari perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, azagera i Goma kumurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bwana Uhuru Kenyatta n’iwe muhuza wamahoro kuntambara ibera Muburasirazuba bw’ikigihugu ca Congo Kinshasa. Kumakimbirane hagati ya Guverinema ya Kinshasa nu mutwe w’itwaje imbunda wa M23, umutwe urwanira mubice biri za Masisi muntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nkuko byamaze Kumenyekana nuko Uhuru Kenyatta azabaje mumugambi wokujana ingabo za M23 mukigo cya Rumangabo nkuko bigize igihe bikomeza kuvugwa ndetse bikaba biri nomumasezerano.
Mumakuru yizewe Minembwe Capital News, imaze kwakira nuko Minisitiri w’ubufatanye mukarere bwana Mbusa Nyamwisa we yamaze kugera i Goma kugira ngo aje kwitegura umuhuza Uhuru Kenyatta aho biteganijwe ko hazaba hari nabasirikare bakuru mungabo za FARDC.
Ibi bibaye mugihe imirwano yongeye kubura mubicye bya Masisi ndetse na Rutsuro.
Aho amakuru yakomeje gucicibikana kumbuga nkoranyambaga ko umutwe w’itwaje imbunda wa M23, wamaze kwigarurira Centre nini ya Groupement ya Bukombo, iri muri teritware ya Rutsuro homuntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
N’imumirwano yahuje umutwe wa M23 n’ihuriro ry’imitwe ikorana byahafi n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo arizo CMC, Nyatura, FDLR Wazalendo ndetse na Wagner babazungu bavuye mu Burusiya.