Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweli Kaguta Museveni yagiranye i kiganiro n’umuhuza ku makimbirane y’i ntambara mu Burasirazuba bwa RDC, Uhuru Kenyatta.
Ni kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 07/02/2024, uwahoze ari perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yakiriwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni, maze baganira ku bijyanye n’u mutekano muke ukomeze kuzamba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi n’ibyatangajwe n’umukuru w’igihugu cya Uganda, aho yakoresheje inyandiko k’urubuga rwa X, avuga ko yaganiriye na Uhuru Kenyatta kucyagarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Perezida Museveni nta byinshi yatangaje kuri ay’amakuru ajyanye n’ikiganiro cye, na Uhuru Kenyatta. Ariko bya vuzwe ko iki ganiro cyabo ko cyabereye muri puresidensi, y’i Gihugu cya Uganda.
Bimwe mu bimaze kumenyekana aba banyacyubahiro baganiriyeho, harimo ko ibiganiro bya mahoro bya kongera gusubukurwa ku mitwe y’itwaje imbunda yo muri Congo, ikindi baganiriyeho n’ibijyanye n’iterambere ryo mu karere ka Afrika y’iburasirazuba.
Ibi ganiro bya Uhuru Kenyatta na perezida Yoweli Kaguta Museveni bi baye mugihe imirwano yongeye gukomera mu Burasirazuba bwa RDC, aho M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bakomeje guhanganira muri teritware ya Masisi na Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Akarere ka Afrika y’iburasizuba (EAC), niko kagize Uhuru Kenyatta umuhuza ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
N’ubwo ingabo za EAC zamaze kuvanwa muri RDC ariko Afrika y’iburasirazuba ikomeje kuvuga ko izakora ibishoboka byose amahoro n’umutekano bikagaruka muri RDC.
Bruce Bahanda.