Uwahoze ari perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yavuze ko yiteguye guhangana na Perezida William Ruto.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 22/07/2023, saa 7:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Uwahoze ari perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yashinje Perezida William Ruto wamusimbuye ku butegetsi gutoteza umuryango we, avuga ko igihe kigeze ngo awurengere.
Ibi Kenyatta yabitangaje ubwo yari mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru.
Ni ikiganiro yakoze nyuma y’igihe gito Leta ya Kenya ifashe icyemezo cyo kwambura abarimo nyina umubyara abapolisi bari bamaze imyaka hafi 50 bashinzwe kumucungira umutekano.
Mu mezi ashize abo bikekwa ko bari bashyigikiwe n’ubutegetsi bigabije imwe mu mafamu y’uyu wahoze ari Perezida wa Kenya, batema ibiti byari biyirimo ndetse banatwara amatungo magufi yayibagamo.
Kenyatta wari umaze igihe acecetse yavuze ko kuri ubu igihe kigeze ngo atangire kuvuga no kurwana ku muryango we, nyuma y’igihe agabwaho ibitero na Perezida William Ruto n’ubutegetsi bwe.
Kenyatta by’umwihariko yamaganye ibikorwa by’inzego z’umutekano muri Kenya zikomeje kwangiriza ibye ni by’umuhungu we mukuru, asaba Ruto guhagarika kujya mu muryango we.
Yavuze ko abapolisi bagose urugo rw’umuhungu we bari mu modoka zifite ibirango byo muri Sudani y’Epfo.
Ku bwa Kenyatta, ngo igihe kirageze kugira ngo atangire kurwanirira umuryango we.
Yagize ati: “Kuba ncecetse ntibivuze ko mfite ubwoba; ngwino unsange. Umubyeyi wanjye ni iki agomba gukora? Umuhungu wanjye ni iki yakora? Uzi aho mba ndi igihe cyose, vayo. Kuki ari ngombwa gutera ubwoba umukecuru w’imyaka 90? Kuki ari ngombwa gutera ubwoba abana?”
Yakomeje agira ati: “Nka Perezida nagerageje uko nshoboye ndengera Kenya. Ubu nk’umuntu utakiri mu nshingano nzagerageza kurengera umuryango wanjye kugeza ku ndunduro.”
Kenyatta yashimangiye ko igitero cyagabwe ku mukecuru w’imyaka 90 kitazihanganirwa.
Ubutegetsi bwa Kenya bushinja Uhuru Kenyatta kugira akaboko mu myigagarambyo imaze igihe muri iki gihugu, ahanini bitewe no kuba asanzwe ari incuti ya Raila Odinga.
Uyu wahoze ari Perezida wa Kenya yavuze ko ibibazo by’imibereho abanya-Kenya bakomeje kugaragaza ntaho ahuriye na byo, ndetse ko nta na rimwe yigeze abivugaho.
Kenyatta kandi ati sinangombwa kuryozwa ibya Odinga ngo kuberako kugirana ubushuti nabantu runaka ataricyaha.