
Uwahoze ari Président wa Kenya, Uhuru Kenyatta, mwijambo rye yatunguye abantu benshi, igihe yatangaza ga ko atazigera na rimwe ava muri Political, ibi bisa nibigaragaza ko agiye gutangiza ihangana ryeruye hagati ye na Président William Ruto.
Yavuze ibi kuwa 10.02.2023 ubwo yari mu nama y’ishyaka rye rya Jubilee yabereye mu Mujyi wa Nakuru.
Ni inama yirukanye abayobozi batandukanye barimo Uwari Umuyobozi Mukuru wungirije w’ishyaka, David Murathe n’Umunyamabanga Mukuru Jeremiah Kioni kubera imyitwarire idahwitse.
Inkuru ya The Nation ivuga ko Kenyatta azakomeza kuyobora Ishyaka rya Jubillee, ku buryo yiteguye guhara umushahara wa pansiyo ungana na miliyoni 700 z’Amashilingi ya Kenya ariko akagaragara muri politiki byeruye.
Kenyata ati “Abagiye gusura Président Ruto mu biro bye ndetse bagaca ruhinganyuma bakajya guteranya inama itemewe mu Mujyi wa Nakuru bagomba gusezera mu Ishyaka ryanjye.”
Mu muhango wo gushyingura inzobere mu kubaga, Prof. George Magoha, yavuze ko amagambo asa nko kujomba igikwasi Président Ruto. Yavuze ko Raila Odinga wari uhanganye mu matora na Président Ruto yari afitiye imigambi myiza igihugu.
Ati “Kuba naravuye ku mirimo, ntibivuze ko ubu naniwe. Yego birashoboka ko navuye ku buyobozi bw’igihugu ariko ndacyashyigikiye Raila. Natubwira ngo tubigenze gutya ni ko tuzabigenza. Naramushyigikiye mu 2022 ndetse nzakomeza kuko ni umugabo w’imfura ndetse urajwe ishinga no guhuza Abanya-Kenya.”
Yakomeje ati “Ntabwo ndajwe ishinga no kujya mu buyobozi, ariko ni uburenganzira bwanjye gushyigikira Raila Odinga.”
Kenyata avuga ibi mu gihe abo mu Nteko ishinga Amategeko bo mu ishyaka rye bagaragaje ko bashyigikiye Perezida William Ruto mu nzira y’iterambere aho bateye umugongo Raila Odinda bikababaza cyane Kenyatta, cyane ko no mu matora y’umukuru w’igihugu yari amushyigikiye.