Uko byifashe Katogota ahiriwe imirwano ikomeye ku munsi w’ejo ku wa mbere.
Aha’rejo ku wa mbere tariki ya 05/05/2025, i Katogota mu Kibaya cya Rusizi no hafi yaho ku misozi iri hejuru y’umujyi wa Kamanyola wo uherereye muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryahagabye ibitero bikaze byiriza umunsi wose, aho byari byagabwe ku barwanyi bo mu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, imitwe irwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa. Uyu munsi ho habyukiye agahenge nubwo impande zihanganye zirebana ayingwe.
Iri huriro mu kugaba ibyo bitero ryabigabye rikoresheje imbaraga z’umurengera, kuko abarigize bakoresheje ibibunda biremereye byari byakuwe i Uvira ahari ibirindiro bikomeye by’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi.
Ubuhamya Minembwe Capital News ikesha umwe mu bagize iryo huriro rigizwe n’Ingabo za Congo, iz’u Burundi, n’imitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorana byahafi na Leta y’i Kinshasa irimo uwa FDLR n’uwa Wazalendo, bugira buti: “U ruhande rwa Leta babonye umusaada ukomeye kuva i Uvira. Uwo musaada urimo ko boherejwe ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda ziremereye cyane. Bari kubyohereza kurwana i Katogota, kandi hoherejwe yo n’abasirikare benshi b’u Burundi, FARDC na Wazalendo ndetse na FDLR.”
Ubu buhamya bunagaragaza ko aba barwana ku ruhande rwa Leta bahagurukaga i Luvungi no muri Sange bagahita berekeza i Lubarika mbere yuko boherezwa mu bice byagabwemo ibyo bitero.
Ndetse kandi binavugwa ko iri huriro ry’ingabo za Congo, intego zari zifite ku munsi w’ejo ku wa mbere, usibye kugaba ibitero i Katogota no hejuru y’umujyi wa Kamanyola zari zifite no kubigaba i Nyangenzi n’i Kaziba.
Ibi bitero ririya huriro ribigaba mu rwego rwo kugira ngo ryisubize ibice ryambuwe n’uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho muri Kivu y’Amajyepfo.
Gusa, nubwo iri huriro rigaba ibyo bitero ryivuye inyuma, ntibibuza ko M23 na Twirwaneho bibasubiza inyuma, kuko n’ibi bitero by’ejo ku wa mbere, byasubijwe inyuma, ubundi kandi abagize ririya huriro banabiburiramo ababo benshi babarirwa mu mirongo, abandi n’abo batari bake babikomerekeramo.
Ariko amakuru avuga ko uru ruhande ru rwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa ntirwahungiye kure cyane, hubwo ko abarugize bakiri mu bice byaho hafi k’uburyo umwanya uwo ari wo wose imirwano yokubura.
Nyamara kandi muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, habyukiye agahenge nubwo impande zombi zigishamiranye ku mpande zose haba ku misozi iri hejuru y’umujyi wa Kamanyola no muri iki gice cya Gatogota giherereye mu Kibaya cya Rusizi.
Kamanyola na Katogota, n’ibice byigaruriwe n’iyi mitwe ibiri uwa Twirwaneho n’uwa M23 mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka. Kugeza n’ubu iracyari mu biganza byayo kabone nubwo ibi bice bikomeza kugabwamo ibitero.
Hagataho, imirwano ikomeje gukara mu Burasizuba bwa Congo, mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kuja imbere. Haba ku bibera i Doha muri Qatar hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa n’ibindi bibera i Washington DC hagati y’u Rwanda na Congo. Ibi biganiro byose bikaba bigamije gushakira amahoro arambye u Burasirazuba bw’iki gihugu na karere k’ibiyaga bigari ka Afrika muri rusange.