Uko byifashe ku mirongo y’urugamba mu Rugezi hagati ya FARDC na Twirwaneho.
Nyuma y’aho ihuriro ry’Ingabo zirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa zigabye ibitero ku mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 mu duce dutandukanye two mu Rugezi, iyi mitwe yombi yazikubise ahababaza inabasubiza inyuma.
Ni ibitero iri huriro ryagabye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 19/05/2025, aho zabigabye ku dusozi two muri Rugezi dusanzwe twari garuriwe na Twirwaneho na M23 mu minsi mike ishize.
Iyi Rugezi yazindutse igabwamo ibitero, iherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo. Uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho byayifashe mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.
Hari nyuma y’aho iyirukanyemo izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta, zirimo iza FARDC iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Mu gitondo iri huriro ryayigabyemo ibitero, ariko amakuru yizewe Minembwe Capital News yamenye ni uko zayihuriyemo n’akaga gakomeye, kuko Twirwaneho na M23 zazicyanyeho umuriro w’imbunda, zihita zisubira inyuma ni kiborogo cyinshi!
Ndetse kandi abenshi bo muri iryo huriro bahasize ubuzima, harimo n’abandi benshi bo muri iryo bakomereketse, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.
Kuri ubu aba bagabye ibitero basubijwe inyuma, n’uduce twose bari babigabyemo turacyagenzurwa n’iyi mitwe yombi yari yabigabweho.
Ibi bitero byagabwe mu gihe hari hamaze iminsi bivugwa ko Leta y’i Kinshasa igize iminsi itegura kugaba ibitero mu mihana y’Abanyamulenge mu Minembwe no mu nkengero zayo nka Rugezi na Mikenke.
Byagiye binasobanurwa ko u ruhande rwa Leta ko ruri gutegura biriya bitero mu rwego rwo kugira ngo rwisubize ibice byose Twirwaneho na M23 byabambuye.
Kurundi ruhande, haravugwa ko urubariro rwo kuri Point Zero narwo ko rurimo ibitero byenda kugabwa ku kibuga cy’indege cya Minembwe n’icya Mikenke.
Aya makuru anagaragaza ko leta ishaka gufata ibi bibuga, ngo kuko itinya ko iyi mitwe yazabyifashisha mu minsi iri imbere.