Uko byifashe mu Bibogobogo aharaye hageze ingabo nyinshi z’u Burundi.
Ingabo z’u Burundi zaraye zihurutse mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, zahashyinze ikambi zibiri, ariko biravugwa ko zaba zije guhiga Twirwaneho, nk’uko aba basirikare banabyivugiye.
Ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatanu tariki ya 17/01/2025 ni bwo abasirikare b’u Burundi babarirwa muri magana atatu bahurutse mu Bibogobogo, aho baje baturutse i Gafurwe no mu bindi bice byo muri teritware ya Fizi na Uvira.
Aya makuru ava mu Bibogobogo avuga ko aba basirikare b’u Burundi bahitiye mu ikambi ya FARDC ira hitwa ku Musaraba ikaba iyo bowe na Col.Ntagawa.
Nk’uko abaturage baturiye ibyo bice batanze umucyo kuri aba basirikare bavuze ko baje gutura.
Umwe muri abo baturage wavugana na Minembwe.com yagize ati: “Aba basirikare babaye abo gutura. Bubatse ikambi imwe hafi n’aho iya FARDC y’ubatse ku Musaraba. Indi kambi yabo bayishyinze kuri Nyagisozi.”
Uyu muturage yakomeje avuga ko ngo nubwo aba basirikare batangiye kubaka amakambi yabo muri ibi bice byo muri Bibogobogo, ariko ko batazi ikibagenza, nyamara kandi ngo bigakekwa ko baje guhiga Twirwaneho.
Yanavuze ko ubwo baherukaga muri Bibogobogo mu mezi make ashize, basize bavuze ko bazagaruka kandi ko bazaba baje guhiga Twirwaneho, Red-Tabara na M23 nubwo ayo matsinda yavuzwe atabarizwa muri ibyo bice kandi akaba atanahuje umurongo wa politiki.
Umutwe wa M23 urwanira mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, uvuga ko urwanira ukubaho kwabo nk’abandi Banye-Kongo, naho Twirwaneho ikaba igizwe n’Abanyekongo ba Banyamulenge birwanaho mu gihe bagabweho ibitero bya Maï-Maï; mu gihe Red-Tabara yo ari umutwe w’itwaje imbunda urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
Sibyo byonyine yavuze kuri izo ngabo z’u Burundi, kuko yanavuze ko muri icyo gihe zari muri ibi bice zasabye abaturage ba Banyamulenge kwirinda gufatanya na Twirwaneho, ndetse kandi banavuga ko mu kugaruka kwabo bizatungura abaturiye ibyo bice.
Ni nako byagenze kuko abaturage babyutse muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu basanga izo ngabo z’u Burundi ziri gutambagira muri ibi bice by’iwabo.