Uko byifashe mu Rugezi nyuma y’imirwano ikomeye yo ku munsi w’ejo ku wa gatanu.
Amakuru aturuka mu Rugezi avuga ko habyukiye imishyamirano ikaze hagati y’impande ziyihanganiyemo, ni nyuma y’aho ku munsi w’ejo ku wa gatanu hiriwe imirwano ya Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo, rigizwe na FARDC, FDNB(ingabo z’u Burundi), n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR n’uwa Wazalendo.
Ni mu gihe n’uy’u mutwe wa Twirwaneho na wo ufatanyije n’uwa M23 kurwanya iri huriro rishinjwa kwica Abanyamulenge, Abatutsi n’Abahema bo mu Burasizuba bw’iki gihugu cya RDC.
Minembwe Capital News yamenye ko biriya bitero byo ku munsi w’ejo byatangijwe n’u ruhande rw’ingabo za Congo, aho rwabigabye kuri Twirwaneho na M23 mu duce bagenzura two mu Rugezi.
Aya makuru anagaragaza ko utwo duce twagabwemo ibyo bitero tunaberamo ihangana rikomeye ni Mundegu, ku w’Ihene no kuri Nyakirango.
Gusa, Twirwaneho na M23 byakubise kubi ririya huriro, ubundi rikizwa n’amaguru ryamburwa n’uduce ryari risigaranye duherereye i Gasiro.
Nu duce ryari ryarahungiyemo nyuma y’aho Twirwaneho na M23 bifashe Rugezi mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.
Nyamara nubwo Twirwaneho na M23 bikubita ahababaza iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, bikanabirukana kubi, ntibibuza ko ryongera kugaruka gushotora iyi mitwe yombi.
Ni muri ubwo buryo n’ubundi impande zombi zongeye kuzindukira mu bushamirane.
Abarwana ku ruhande rwa Leta baherereye mu bice bahungiyemo by’i Gasiro, mu gihe abo muri Twirwaneho na M23 n’abo baherereye mu duce bagenzura twa Rugezi.
Aya makuru anagaragaza ko iyo mishamirano yahereye kuva igihe c’isaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo kugeza muri aya masaha.
Ndetse amakuru amwe avuga ko habaye imirwano, ariko amakuru yizewe Minembwe Capital News ifite nuko uru ruhande rwa Leta rwarashe amasasu menshi, kandi ko yari ayo gupfusha ubusa. Gusa isaha iyariyo yose imirwano ishobora kubura.