Uko M23 yinjiye mu mujyi rwagati wa Kanyabayonga, nyuma yokwirukana ku mutuno ihuriro ry’Ingabo za RDC muri uwo mujyi.
Ni ahagana isaha ya saa kumi nimwe z’u mugoroba, ku masaha ya Minembwe na Bukavu, nibwo Ingabo zo mu mutwe wa M23, zinjiye mu mujyi wa Kanyabayonga, umujyi zinjiye mo zisanga abarwanirira ubutegetsi bwa Kinshasa bamaze gukizwa n’amaguru, nk’uko tubikesha abaturiye ibyo bice.
Mu butumwa bwa mashusho bwashinzwe hanze, bugaragaza Ingabo ziyobowe na Major Gen Sultan Makenga wa M23, zinjira mu mujyi rwagati, ziri ku murongo, abaturage bo muri uyu mujyi, bari ku muhanda bakubise buzuye, ku muhanda wo hepfo no haruguru. Amashusho kandi agaragaza abaturage bishimiye cyane kwinjira kwa M23 muri uwo mujyi, ubona bamwe bafata amafoto, abandi babasuhuza, uko babasuhuzaga niko wabonaga bari ku mwenyura, abandi babahobera.
Ndetse mu butumwa bwa majwi bwo, wumva abagore n’abagabo, abasore n’inkumi, bumvikana bavuga bati: “murakaze muri Kanyabayonga,” kandi abaturage babakiranye ubwuzu, bamwe basekagaga, abandi basakuza, bati: “mwakoze kwirukana ihuriro ry’Ingabo za RDC muri Kanyabayonga.”
M23 yafashye uyu mujyi wa Kanyabayonga, nyuma y’uko yari maze iminsi 30 ihanganira mu nkengero zayo n’ingabo zirwanirira leta ya Kinshasa.
Mu mirwano yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28/06/2024, niyo yaheshye M23 kwirukana ririya huriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, muri uyu mujyi. Amakuru yizewe yahawe Minembwe Capital News, avuga ko uyu mujyi, warimo abarwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa bagera ku bihumbi 60, mu gihe abarwana ku ruhande rwa M23 bari ku mubare w’abarwanyi 1100 gusa.
Amakuru ava muri ibyo bice, avuga ko iyi mirwano yaguyemo abasirikare benshi bo ku ruhande rwa leta, barimo n’abafite ipeti rya Colonel bane, mu gihe abasirikare bo babarirwa ku 460.
M23 yinjiye mu mujyi, nyuma y’uko yari yamaze gufata inkengero zawo zose, kandi mu kuwufata yambuye ihuriro ry’Ingabo za RDC, ibikoresho by’agisirikare byinshi, birimo n’imbunda ziremereye.
Uyu mujyi wafashwe nyuma y’iminsi ibiri gusa, minisitiri w’intebe wa RDC yari avuye i Goma, aho yasize avuze ko ingabo z’igihugu cye, zigiye ku rwana zivuye inyuma kugira ngo zihashye M23. Ndetse umuryango wa SADC ukaba nawo wari wongereye ingabo zawo, mu rwego rwo kurwanya M23.
MCN.