Uko mu Minembwe byifashe ndetse n’ibikomeje kuhabera ikibazo birimo na drone.
Nyuma y’aho umutwe wa Twirwaneho ufashe umujyi wa Minembwe uherereye muri Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ibirimo umunyu, amasabune, isukari n’amazutu byahise bibura ku mpamvu zuko inzira zihuza uyu mujyi n’ibice ibyo bicuruzwa biturukamo byahungiyemo Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.
Tariki ya 21/02/2025, ni bwo umutwe wa Twirwaneho wafashe umujyi wa Minembwe n’ikibuga cy’indege cyayo, ndetse n’ibindi bice biri mu nkengero z’uyu mujyi. Nka Rugezi, i Lundu, Kamombo na Mikenke.
Ibicuruzwa birimo umunyu, amasabune, isukari n’amazutu, byagezwaga mu Minembwe bivanyijwe i Uvira, Baraka, Fizi ku i zone bikinjizwa muri Minembwe mbere yuko binyuzwa kwa Mulima.
FARDC rero n’abambari bayo nka Wazalendo, ingabo z’u Burundi na FDLR nyuma yo gutsindwa bakubiswe na Twirwaneho, bahise bahungira kwa Mulima igice kigabanya uruhande iyi FARDC igenzura na Minembwe irebwa na Twirwaneho.
Umwe mu baturage batuye mu Minembwe yahaye Minembwe Capital News ubuhamya bw’ibibagoye agira ati: “Ubu ibintu birahenze, ariko byagera kuri Mazutu bikaba ibindi. Ibido imwe yayo igura 600000 Fc, ayo kandi ni nayo agura 25kg y’umunyu, mu gihe 25kg y’isukari yo igura 900000 Fc.”
Uyu muturage yanavuze ko amazutu asanzwe abafasha kuri Moulin ihura ibigori, bityo kuri ubu bikaba bibagoye kugira ngo babone ifu zahurishijwe, zizwi nka kaunga.
Sibyo bibagoye gusa, kuko yanavuze ko bagowe no kubona drone y’Ingabo za Congo iri mu gukomeza kuzenguruka mu kirere cya Minembwe na Mikenke iminsi yose.
Ati: “Tugowe kandi no kubona drone y’Ingabo za Congo iri mu kuzenguruka cyane hejuru y’ibitaro bya Minembwe, Kabingo indi kuri Muliza na Mikenke.”

Ku wa mbere w’iki cyumweru turimo, drone yateye ibisasu mu Mikenke, ariko bifata ubusa kuko byituye ku musozi uri hafi n’ahatuye abaturage. Nyamara nubwo bitagize ibyo byangiza ariko byatumye abaturage bikanga ndetse bamwe muribo bahungira mu bihuru nubwo bongeye kugaruka.
Ni mu gihe kandi mu mezi abiri ashyize izi drones zasenye byinshi mu Minembwe birimo ko byishe abantu i Gakangala binangiza ibikorwa remezo by’abasivili kuri Nyarujoka, Kiziba, ndetse kandi byangiza n’ikibuga cy’indege cyaho.
Kurundi ruhande, mu gihe mu Rugezi haherereye hafi na centre ya Minembwe, hari hagize iminsi habera imirwano hagati y’igisirikare cya RDC n’u mutwe wa Twirwaneho ku bufatanye n’uwa M23. Uyu munsiho habyukiye amahoro, kandi kugeza ubu uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 biracyagenzura icyo gice cyose.
Aka gahenge ka mahoro kanabyukiye mu gice cyose cya Minembwe na Mikenke. Ndetse no ku munsi w’ejo ku wa gatatu, ni ko byiriwe kuko imirwano iheruka mu Rugezi yabaye ku wa mbere no ku wa kabiri.