• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, December 5, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Uko mu Minembwe byifashe ndetse n’ibikomeje kuhabera ikibazo birimo na drone.

minebwenews by minebwenews
May 22, 2025
in Conflict & Security
0
Uko mu Minembwe byifashe ndetse n’ibikomeje kuhabera ikibazo birimo na drone.
96
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uko mu Minembwe byifashe ndetse n’ibikomeje kuhabera ikibazo birimo na drone.

You might also like

Kivu y’Epfo: Ibisasu Byaturutse i Burundi Byahitanye Umugore n’Abana Babiri

AFC/M23 irashinja Leta ya Kinshasa gusahura umutungo wa Leta muri Kivu y’Amajyepfo

Indege z’Intambara za RDC n’u Burundi zateye ibisasu i Kaziba, Ibitaro n’Inyubako z’Abaturage birangirika

Nyuma y’aho umutwe wa Twirwaneho ufashe umujyi wa Minembwe uherereye muri Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ibirimo umunyu, amasabune, isukari n’amazutu byahise bibura ku mpamvu zuko inzira zihuza uyu mujyi n’ibice ibyo bicuruzwa biturukamo byahungiyemo Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.

Tariki ya 21/02/2025, ni bwo umutwe wa Twirwaneho wafashe umujyi wa Minembwe n’ikibuga cy’indege cyayo, ndetse n’ibindi bice biri mu nkengero z’uyu mujyi. Nka Rugezi, i Lundu, Kamombo na Mikenke.

Ibicuruzwa birimo umunyu, amasabune, isukari n’amazutu, byagezwaga mu Minembwe bivanyijwe i Uvira, Baraka, Fizi ku i zone bikinjizwa muri Minembwe mbere yuko binyuzwa kwa Mulima.

FARDC rero n’abambari bayo nka Wazalendo, ingabo z’u Burundi na FDLR nyuma yo gutsindwa bakubiswe na Twirwaneho, bahise bahungira kwa Mulima igice kigabanya uruhande iyi FARDC igenzura na Minembwe irebwa na Twirwaneho.

Umwe mu baturage batuye mu Minembwe yahaye Minembwe Capital News ubuhamya bw’ibibagoye agira ati: “Ubu ibintu birahenze, ariko byagera kuri Mazutu bikaba ibindi. Ibido imwe yayo igura 600000 Fc, ayo kandi ni nayo agura 25kg y’umunyu, mu gihe 25kg y’isukari yo igura 900000 Fc.”

Uyu muturage yanavuze ko amazutu asanzwe abafasha kuri Moulin ihura ibigori, bityo kuri ubu bikaba bibagoye kugira ngo babone ifu zahurishijwe, zizwi nka kaunga.

Sibyo bibagoye gusa, kuko yanavuze ko bagowe no kubona drone y’Ingabo za Congo iri mu gukomeza kuzenguruka mu kirere cya Minembwe na Mikenke iminsi yose.

Ati: “Tugowe kandi no kubona drone y’Ingabo za Congo iri mu kuzenguruka cyane hejuru y’ibitaro bya Minembwe, Kabingo indi kuri Muliza na Mikenke.”

Ku wa mbere w’iki cyumweru turimo, drone yateye ibisasu mu Mikenke, ariko bifata ubusa kuko byituye ku musozi uri hafi n’ahatuye abaturage. Nyamara nubwo bitagize ibyo byangiza ariko byatumye abaturage bikanga ndetse bamwe muribo bahungira mu bihuru nubwo bongeye kugaruka.

Ni mu gihe kandi mu mezi abiri ashyize izi drones zasenye byinshi mu Minembwe birimo ko byishe abantu i Gakangala binangiza ibikorwa remezo by’abasivili kuri Nyarujoka, Kiziba, ndetse kandi byangiza n’ikibuga cy’indege cyaho.

Kurundi ruhande, mu gihe mu Rugezi haherereye hafi na centre ya Minembwe, hari hagize iminsi habera imirwano hagati y’igisirikare cya RDC n’u mutwe wa Twirwaneho ku bufatanye n’uwa M23. Uyu munsiho habyukiye amahoro, kandi kugeza ubu uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 biracyagenzura icyo gice cyose.

Aka gahenge ka mahoro kanabyukiye mu gice cyose cya Minembwe na Mikenke. Ndetse no ku munsi w’ejo ku wa gatatu, ni ko byiriwe kuko imirwano iheruka mu Rugezi yabaye ku wa mbere no ku wa kabiri.

Tags: DroneFardcIbigoyeMinembweTwirwaneho
Share38Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Kivu y’Epfo: Ibisasu Byaturutse i Burundi Byahitanye Umugore n’Abana Babiri

by Bahanda Bruce
December 4, 2025
0
Kivu y’Epfo: Ibisasu Byaturutse i Burundi Byahitanye Umugore n’Abana Babiri

Kivu y'Epfo: Ibisasu Byaturutse i Burundi Byahitanye Umugore n'Abana Babiri Mu gihe imirwano ikomeje gukomera mu bice byegereye umupaka wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Burundi, abaturage...

Read moreDetails

AFC/M23 irashinja Leta ya Kinshasa gusahura umutungo wa Leta muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
December 4, 2025
0
Bisimwa yemeje ko batifuza kongera kwinjizwa mu ngabo zatsinzwe, ahubwo bashyize imbere kubaka ingabo nshya z’igihugu

AFC/M23 irashinja Leta ya Kinshasa gusahura umutungo wa Leta muri Kivu y'Amajyepfo Ihuriro Alliance Fleuve Congo/M23 ryatangaje ko ku wa gatatu tariki ya 03/12/2025, habaye inama ikomeye yabereye...

Read moreDetails

Indege z’Intambara za RDC n’u Burundi zateye ibisasu i Kaziba, Ibitaro n’Inyubako z’Abaturage birangirika

by Bahanda Bruce
December 4, 2025
0
Indege z’Intambara za RDC n’u Burundi zateye ibisasu i Kaziba, Ibitaro n’Inyubako z’Abaturage birangirika

Indege z’Intambara za RDC n’u Burundi zateye ibisasu i Kaziba, Ibitaro n’Inyubako z’Abaturage birangirika Amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News kuri uyu wa Kane, tariki ya 04/12/2025,...

Read moreDetails

AFC/M23 Yitambitse Ibisasu by’Ingabo z’u Burundi mu Kirere mu Mirwano Ikaze ku Misozi iri hejuru y’i Kibaya cya Rusizi

by Bahanda Bruce
December 4, 2025
0
Luvungi Yafashwe: Imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na FARDC, imirambo y’ingabo z’u Burundi isigara ku rugamba

AFC/M23 Yitambitse Ibisasu by’Ingabo z’u Burundi mu Kirere mu Mirwano Ikaze ku Misozi iri hejuru y'i Kibaya cya Rusizi Imirwano ikaze yongeye kubura ku misozi ya Munanira, hafi...

Read moreDetails

Mu kibaya cya Rusizi, Ibisasu binini byongeye kumvikana

by Bahanda Bruce
December 4, 2025
0
Ibisasu by’Ingabo z’u Burundi byongeye gutera impagarara mu kibaya cya Rusizi: Abasivili barimo gupfa, Luvungi na Katogota mu kaga.

Mu Kibaya cya Rusizi, Ibisasu binini byongeye kumvikana Mu gihe mu Kibaya cya Rusizi muri teritwari ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hari hamaze kuboneka agahenge gake,...

Read moreDetails
Next Post
Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?