Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Ukraine iri mu ntambara n’u Burusiya yagize ibyo ishinja Koreya ya Ruguru.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 15, 2024
in World News
0
Ukraine iri mu ntambara n’u Burusiya yagize ibyo ishinja Koreya ya Ruguru.
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ukraine iri mu ntambara n’u Burusiya yagize ibyo ishinja Koreya ya Ruguru.

You might also like

Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

Byatangajwe na perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky aho ashinja Koreya ya Ruguru kohereza ingabo zayo mu Burusiya, ndetse ashimangira ko umubano w’ibi bihugu byombi ukomeje kuja imbere, bityo ko kuribo ari ikibazo kuko icyo gihugu kizafatikanya n’u Burusiya mu ntambara cyashoye kuri Ukraine.

Ibi perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yabitangaje ku mu goroba wo ku Cyumweru tariki ya 13/10/2024, yagaragaje ko afite ibimenyetso simusiga yuko bakomeje kubona ingabo za Koreya ya Ruguru zigana mu Burusiya kandi ko zigenda mu byiciro.

Perezida wa Ukraine mu magambo ye bwite, yagize ati: “Ntabwo bikiri ibijyanye no kohereza ibikoresho by’agisirikare gusa, oya. Ahubwo mu byukuri bari kuvana abantu muri Koreya ya Ruguru bakajya mu ngabo z’u Burusiya. Biragaragara rero ko mu bihe nk’ibi, imibanire yacu n’abafatanya bikorwa ikwiye gutezwa imbere. Abasirikare bacu bari kurugamba bakeneye gufashwa cyane.”

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 14/10/2024, minisitiri w’ingabo z’u Burusiya yashize hanze video igaragaza imodoka za gisirikare hamwe n’ibindi bikoresho bya Ukraine byangiritse bikomeye. U Burusiya bwatangaje kandi ko bwisubije igice kimwe cyo mu karere ka Kursk cyari cyarigaruriwe na Ukraine.

Uretse aho Kursk, ingabo z’u Burusiya kandi zafashe akandi gace ko mu Burasirazuba bwa Ukraine mu gihe buri guhungana bwegera mu mujyi wumvikana nk’uwingenzi kuri bo wa Pokrovsk, ukungahaye ku mabuye y’agaciro. Ingabo z’u Burusiya zimaze amezi menshi zirwana zerekeza mu mujyi wa Donetsk, ahantu ubutegetsi bwa Ukraine mu mpera z’iki Cyumweru bwavuze ko ibintu byari bigoye cyane.

          MCN.
Tags: Koreya ya RuguruU BurusiyaUkraine
Share27Tweet17Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

Ibitero by'u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego. Imirwano yakajije umurego mu bitero bikomeye biri kugabwa mu bice byinshi byo muri Ukraine, aho biri kugabwa n'igisirikare cy'u Burusiya....

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y'isi. Ambasaderi w'u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu kugira uruhare mu bitero bya dones Ukraine iherutse...

Read moreDetails

Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye. Ubushuti bwari hagati ya Elon Musk na perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump bwarangiye nyuma y'aho uyu...

Read moreDetails

Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.

Icyo isi itegereje nyuma y'ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w'u Burusiya. Perezida w'u Burusiya Vradimir Putin yabwiye mugenzi we wa Leta Leta Zunze ubumwe z'Amerika,...

Read moreDetails

U Bubiligi bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwafashe, umwe mu bayobozi b’u Rwanda ararushimira.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0

U Bubiligi bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwafashe, umwe mu bayobozi b'u Rwanda ararushimira. U Bubiligi bwemereye ishirahamwe ry'abakinyi bisiganwa ry'amagare kwitabira shampiyona (champion) y'isi iteganyijwe kubera i Kigali...

Read moreDetails
Next Post
Hotel Muhabura yafashwe n’inkongi y’umuriro irasha irakonga.

Hotel Muhabura yafashwe n'inkongi y'umuriro irasha irakonga.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?