Ukraine iri mu ntambara n’u Burusiya yagize ibyo ishinja Koreya ya Ruguru.
Byatangajwe na perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky aho ashinja Koreya ya Ruguru kohereza ingabo zayo mu Burusiya, ndetse ashimangira ko umubano w’ibi bihugu byombi ukomeje kuja imbere, bityo ko kuribo ari ikibazo kuko icyo gihugu kizafatikanya n’u Burusiya mu ntambara cyashoye kuri Ukraine.
Ibi perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yabitangaje ku mu goroba wo ku Cyumweru tariki ya 13/10/2024, yagaragaje ko afite ibimenyetso simusiga yuko bakomeje kubona ingabo za Koreya ya Ruguru zigana mu Burusiya kandi ko zigenda mu byiciro.
Perezida wa Ukraine mu magambo ye bwite, yagize ati: “Ntabwo bikiri ibijyanye no kohereza ibikoresho by’agisirikare gusa, oya. Ahubwo mu byukuri bari kuvana abantu muri Koreya ya Ruguru bakajya mu ngabo z’u Burusiya. Biragaragara rero ko mu bihe nk’ibi, imibanire yacu n’abafatanya bikorwa ikwiye gutezwa imbere. Abasirikare bacu bari kurugamba bakeneye gufashwa cyane.”
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 14/10/2024, minisitiri w’ingabo z’u Burusiya yashize hanze video igaragaza imodoka za gisirikare hamwe n’ibindi bikoresho bya Ukraine byangiritse bikomeye. U Burusiya bwatangaje kandi ko bwisubije igice kimwe cyo mu karere ka Kursk cyari cyarigaruriwe na Ukraine.
Uretse aho Kursk, ingabo z’u Burusiya kandi zafashe akandi gace ko mu Burasirazuba bwa Ukraine mu gihe buri guhungana bwegera mu mujyi wumvikana nk’uwingenzi kuri bo wa Pokrovsk, ukungahaye ku mabuye y’agaciro. Ingabo z’u Burusiya zimaze amezi menshi zirwana zerekeza mu mujyi wa Donetsk, ahantu ubutegetsi bwa Ukraine mu mpera z’iki Cyumweru bwavuze ko ibintu byari bigoye cyane.
MCN.