Ukraine yahanguwe kurasa itababarira ku Burusiya ikoresheje za misile.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zemereye Ukraine kurasa mu Burusiya ikoresheje za misile zirasa kure.
Ahagana ku Cyumweru tariki ya 17/11/2024, nibwo Amerika yemereye Ukraine kurasa ku butaka bw’u Burusiya ikoresheje za misile zirasa kure zayihaye.
Ariko nta tariki iramenyekana y’igihe igisirikare cya Ukraine kizarasa ku Burusiya.
Ibi perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden yabyemereye Ukraine mu gihe habura iminsi mike gusa ngo Donald Trump watorewe kuyobora iki gihugu atangire inshingano nka perezida w’iki gihugu.
Iki cyemezo kandi kije mu gihe perezida wa Ukraine, Volodymir Zelensky aheruka gutakira iki gihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika agisaba kwemerera igihugu cye gukoresha ziriya ntwaro mu kurasa ku bikorwa remezo by’igisirikare cy’u Burusiya.
Amakuru yo mu ibanga ava muri Amerika anavuga ko iki gihugu cyafashe uyu mwanzuro kubera ko u Burusiya buheruka kohereza ingabo za Koreya ya Ruguru muri Ukraine mu rwego rwo guha umusaada u Burusiya; ibi bikaba byarateye ubwoba Leta ya Joe Biden.
Ibibunda byitezwe ko Ukraine izifashisha mu kurasa ku Burusiya harimo misile zo mu bwoko bwa Atacms zishobora kurasa ku ntera ya kilomero zirenga 300.
Kimwecyo, u Burusiya buheruka kuburira ko mu gihe Amerika yahangura Ukraine kurasa ibisasu bikomeye mu gihugu cyabo, bazaba bagiye gutuma intambara yongera gufata indi ntera, kandi n’aziriya mbunda hagashyirwaho uburyo bwo kuzica intege.