Ukraine yiteguye kuja mu biganiro byo guhagarika intambara irimo.
Bikubiye mu byatangajwe na perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky aho yavuze ko guhagarika intambara mu gihugu cyiwe kwariyo ntego nyamukuru igomba kugenderwaho kuruta ibindi byose.
Zelensky yatangaje ibi nyuma y’uko agiranye umubanano na perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Donald Trump uheruka gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Yashimiye Trump kuba yari yemeje bikomeye ku byerekeye ibyo guhagarika intambara Ukraine ihanganyemo n’u Burusiya.
Perezida Zalensky, yatangaje ko azi neza ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifite ububasha bwo guhindura ibintu mu Isi ibindi bihugu bitopfa gushobora.
Yavuze kandi ko kugira ngo intambara ihagarare mu gihugu cyiwe, hakwiye kuba ubumwe hagati ya Amerika, u Burayi n’ibindi bice byo ku Isi bishira imbere amahoro n’umutekano.
Zelensky avuze ibi mu gihe hibazwa niba Amerika izakomeza gushyigikira igihugu cyiwe, mu gihe Donald Trump byitezweko agiye gukorera mu ngata perezida Joe Biden mu kwezi gutaha.
Ku ngoma ya Joe Biden, Amerika yakoze iyo bwabaga ifasha Ukraine kubijanye n’ibikoresho bya gisirikare biri mu gaciro k’imiriyaridi y’amdolari y’Amerika, mu rwego rwo kugira icyo gihugu gishobore gutsinda u Burusiya.
Nyuma yaho abonanye na perezida Zelensky, ku Cyumweru tariki ya 08/12/2024, Donald Trump yatangaje ko hagomba kuba agahenge vuba muri Ukraine, maze ngw’ibiganiro hagati y’iki gihugu n’u Burusiya bigatangira.