“Ukuboko kw’Imana kugiye kubagaragarira,”-Umuvugabutumwa Olivienne
Mu materaniro y’igitondo yo kuri iki cyumweru yabereye mu rusengero All National Assemblies of God ruherereye i Nakivale mu majyepfo y’igihugu cya Uganda, umuvugabutumwa akaba n’umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Olivienne Aimee, yagejeje ijambo ry’Imana ku bakristo baryitabiriye, ashimangira ko ukuboko kw’Imana kugiye kugaragarira ubwoko bwayo.
Yifashishije Yohana 11:40, aho Yesu yabwiye Mariya na Marita ati: “Nakubwiye yuko nuramuka wizera uzabona ubwiza bw’Imana?”, Olivienne yagarutse ku butumwa bwuje icyizere, avuga ko igihe cyo gukira no gusubizwa ibyawe cyegereje.
Yagize ati: “Nta kindi cyanzanye hano uretse kuvuga ko Imana igiye kugirira neza itorero ryayo n’abantu bayo. Igihe kirageze ngo ukuboko kw’Imana kugaragare.”
Mu gihe cyo kubwiriza, Olivienne yananyuzagamo akaririmba indirimbo zubaka umutima, zirimo “Icyambu” ya Israel Mbonyi, iyitwa “Nzamiririza” ya Theo, n’izindi zafashije iteraniro kwinjira mu mwuka.
Uyu muvugabutumwa yavuze ko ari Umunyarwanda ariko agira umutima ukunda ivugabutumwa, ndetse ko yahisemo gusura iri torero mu rwego rwo gusangiza abakristo ijambo ry’Imana, abashimira uburyo bamwakiriye n’urugwiro bamugaragarije.
Yashoje asaba abakristo kugira ukwizera no gukomeza kwiringira Imana, kuko ari yo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwabo. Ati: “Izagirira neza abayo, kandi ibibakwiriye byose izabibasubiza.”
Aya materaniro yitabiriwe n’abantu batandukanye bo muri iri torero rya All National Assemblies of God, abenshi bakaba batangajwe n’ubutumwa bwubaka imitima ndetse n’indirimbo zatumye benshi barira baruhuka imitima.





