• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ukuri kubivugwa kuri Kabila uwo bavuga ko yageze i Goma muri RDC.

minebwenews by minebwenews
April 9, 2025
in Regional Politics
0
Ukuri kubivugwa kuri Kabila uwo bavuga ko yageze i Goma muri RDC.
107
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ukuri kubivugwa kuri Kabila uwo bavuga ko yageze i Goma muri RDC.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Joseph Kabila wabayeho perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, biravugwa ko yaba yamaze kugera i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Aya makuru akaba yasubiye guhungabanya imbago za politiki z’ubutegetsi bw’iki gihugu.

Ni amakuru yashyizwe hanze n’igitangaza makuru cya Jeune Afrique, aho cyemeza ko Kabila yagitangarije ko agiye gusubira muri RDC.

Kabila yabwiye iki kinyamakuru ko agiye guhita asubira mu gihugu cye, mu gihe yari amaze umwaka wose ari mu buhungiro, ndetse kandi akaba yaramaze n’imyaka itandatu yose acecetse, nubwo muri iyi minsi yavuba yagiye agaragara cyane mu itangazamakuru.

Atangariza iki gitangaza makuru ibyo gusubira kwe mu gihugu, yagize ati: “Igihe kirageze ngo ntange umusanzu wanjye mu gushaka umuti. Ngaruka nta kujenjeka, binyuze mu Burasizuba bw’igihugu cyacu.”

Ibi bikaba byatumye benshi bibaza niba igaruka rya Joseph Kabila muri RDC bishobora kugarura amahoro muri iki gihugu, cyangwa se niba byakongera ubushyamirane. Ni mugihe amakuru yo kuruhande yo agaragaza ko yahise yerekeza mu gice cya Goma kirinzwe n’umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Ibibonwa ko byongera umwuka w’ubwoba ubutegetsi bw’i Kinshasa, busanzwe bwarajegejwe n’igisirikare cy’uyu mutwe wa m23 n’uwa Twirwaneho. Imitwe ya gisirikare ihuriye mu ihuriro rya AFC riheruka gutangaza ko rizashyirwa aruko ryakuyeho ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.

Kabila yategetse RDC kuva mu mwaka wa 2001 kugera mu 2019, azwiho kuba yarayoboye igihugu mu buryo butari bubi, kuko harabamwitaga umucunguzi nubwo harabandi badashima ubuyobozi bwe, abo bamushinja kugundira ubutegetsi.

Kimwecyo, Kabila ntiyasobanuriye kiriya gitangaza makuru icyo azakora cyihutirwa namara kugera mu gihugu.

Gusa, yavuze ko arambiwe no kubona igihugu kigwa mu manga, avuga ko atareka kugitangaho umusanzu we.

Yagize ati: “Sinshora gukomeza kurebera igihugu cyanjye gisenyuka. Ubu ni bwo buryo bwo kwinjira mu kibazo, si ukugikwepa.”

Felix Tshisekedi uyoboye RDC ubu, amaze igihe atavuga rumwe n’abashyigikiye Kabila, ndetse kandi yagerageje ugusenya ibisigisigi bya system ya Kabila mu butegetsi bwe.

Kugaruka kwa Kabila bishobora guhindura byinshi mu mikorere y’ishyaka rye, PPRD, ariko kandi, si ihuriro gusa rishobora guhungabana, hari impungenge ko bishobora no guteza imvururu mu nzego za gisirikare no mu miyoborere rusange.

Ikindi ntibiramenyekana neza niba Kabila agarukana umugambi wihariye wo gushaka ubuyobozi cyangwa niba ateganya kuza gufatanya n’abandi gukemura ibibazo byugarije igihugu.

Nyamara kandi, hari amakuru yemeza ko mu basirikare bakiri muri Leta hari abamushigukiye kandi barimo n’abafite amapeti yo hejuru.

Bamwe batekereza ko iri garuka rya Joseph Kabila rishobora kuzana impinduka zikomeye mu butegetsi bw’iki gihugu.

Ibi bikaba bibaye mu gihe umutekano ukomeje kuzamba, ndetse mu Burasizuba bw’iki gihugu ingaruka z’intambara zimaze kugira ububasha bwinshi ku baturage, aho usanga bafite inzara nyinshi, ubuhunzi budashyira, ababyeyi gutandukana n’abana n’ibindi byinshi.

Tags: GomaJoseph KabilaTshisekediUmutekano
Share43Tweet27Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
RDC, u Burundi n’u Bubiligi byaba bigiye kujanwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

RDC, u Burundi n'u Bubiligi byaba bigiye kujanwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?