
Minisitiri w’ingabo muri Republika ya Demokarasi ya Congo, ngo ashobora ibibanza byubutaka afite mu Rwanda.
Urwego rwa Republika ya Demokarasi ya Congo, rushinzwe iperereza (ANR) rwigeze gukora umukwabu kuri buri wese uri mubutegetsi muricyo gihugu, kuwo bakekaho gukorana na Leta y’u Rwanda cyangwa umutwe wa M23, icyogihe benshi batawe muri yombi, baraburanishwa. Aba barimo Fortunat Biselele wari umujyanama wihariye wa Felix Tshisekedi na Edouard Mwangachuchu, umudepite ufite ibikorwa byubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Masisi.
Mwangachuchu akurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi bukomeye birimo gukorana n’uwo Leta ya Kinshasa yita umwanzi (u Rwanda na M23) no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, izi ngo zikaba zaratahuwe mu birombe bya Bisunzu muri Masisi.
Mu byo ubushinjacyaha bwa RDC buri kwifashisha ko Mwangachuchu akorana n’u Rwanda, harimo kuba bwarabanje kumwita Umunyarwanda, kuvuga ko ari mu banyamigabane ba sosiyete RwandAir, kuba afite ibikorwa mu Rwanda ndetse ngo afite n’umutungo muri iki gihugu.
Urukiko rukuru rwa gisirikare ruri kuburanisha Mwangachuchu rwavuze ko mu byafatiwe mu rugo rwe rwashyikirijwe n’ubushinjacyaha, rwasanze harimo icyemezo cy’inyubako uyu mufungwa yahaye umuhungu we, ngo ikaba iherereye mu mujyi wa Kigali.
Mwangachuchu uhamya ko ari Umunyekongo wuzuye, hamwe n’abamwunganira nka Me Thomas Gamakolo ntibumva ishingiro ryo kuba ibyo kugira umutungo mu Rwanda kandi umufungwa yabonye mbere y’uko umubano w’ibihugu byombi uzamba, hari icyo byafasha mu kumushinja ibi byaha.
Urukiko niruha agaciro ibi bimenyetso, rukanabishingiraho ruhamya Mwangachuchu ibi byaha, hari abandi Banyekongo bashobora kuzabizira, mu gihe umubano wa RDC n’u Rwanda wakomeza kuba mubi.
Minisitiri w’ingabo wa RDC yaba ari mu kaga
Mu Banyekongo bafite imitungo mu Rwanda harimo Minisitiri w’ingabo, Jean Pierre Bemba. Awukomora ku mubyeyi we, Bemba Saolona, wari ufite imigabane mu ruganda rwatunganyaga ibikomoka ku buhinzi, EAR (La Société d’Exploitation Agricole du Rwanda) Ltd.
Uyu mutungo (ikibanza) uherereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo Bemba yamaze imyaka 14 awuburana, wamweguriwe mu mwaka wa 2021 nyuma y’ubuhuza bwabaye bidasabye gutegereza urukiko rw’ikirenga rwaburanishaga urubanza rw’abanyamigabane b’uru ruganda.
Bigaragara ko umunsi Bemba yaramuka nabi, ubutegetsi bwa Kinshasa buzatangira kumukeka nka Mwangachuhu.
Kuba Umunyarwanda, kuvuga Ikinyarwanda, kugira ibikorwa mu Rwanda cyangwa se umutungo muricyo gihugu birasa n’aho byahindutse ikizira mu maso y’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ubu bugome bwatangiye kubaho guhera mumpera zumwaka wa 2021, ubwo huburaga intambara ya M23 ningabo za FARDC muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nibyo bazahoramo bananirwa gutunganya igihugu ngo imitungo ngo ikinyarwanda
Ibaze nawe iyo leta ya Kinshasa, aho kureba ibabareba bareba ibyabandi.