Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ukuriye minisiteri y’Ingabo muri RDC, J.Pierre Bemba Gombo, ngo ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 28, 2023
in Uncategorized
2
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Minisitiri w’ingabo muri Republika ya Demokarasi ya Congo, ngo ashobora ibibanza byubutaka afite mu Rwanda.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Urwego rwa Republika ya Demokarasi ya Congo, rushinzwe iperereza (ANR) rwigeze gukora umukwabu kuri buri wese uri mubutegetsi muricyo gihugu, kuwo bakekaho gukorana na Leta y’u Rwanda cyangwa umutwe wa M23, icyogihe benshi batawe muri yombi, baraburanishwa. Aba barimo Fortunat Biselele wari umujyanama wihariye wa Felix Tshisekedi na Edouard Mwangachuchu, umudepite ufite ibikorwa byubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Masisi.

Mwangachuchu akurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi bukomeye birimo gukorana n’uwo Leta ya Kinshasa yita umwanzi (u Rwanda na M23) no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, izi ngo zikaba zaratahuwe mu birombe bya Bisunzu muri Masisi.

Mu byo ubushinjacyaha bwa RDC buri kwifashisha ko Mwangachuchu akorana n’u Rwanda, harimo kuba bwarabanje kumwita Umunyarwanda, kuvuga ko ari mu banyamigabane ba sosiyete RwandAir, kuba afite ibikorwa mu Rwanda ndetse ngo afite n’umutungo muri iki gihugu.

Urukiko rukuru rwa gisirikare ruri kuburanisha Mwangachuchu rwavuze ko mu byafatiwe mu rugo rwe rwashyikirijwe n’ubushinjacyaha, rwasanze harimo icyemezo cy’inyubako uyu mufungwa yahaye umuhungu we, ngo ikaba iherereye mu mujyi wa Kigali.

Mwangachuchu uhamya ko ari Umunyekongo wuzuye, hamwe n’abamwunganira nka Me Thomas Gamakolo ntibumva ishingiro ryo kuba ibyo kugira umutungo mu Rwanda kandi umufungwa yabonye mbere y’uko umubano w’ibihugu byombi uzamba, hari icyo byafasha mu kumushinja ibi byaha.

Urukiko niruha agaciro ibi bimenyetso, rukanabishingiraho ruhamya Mwangachuchu ibi byaha, hari abandi Banyekongo bashobora kuzabizira, mu gihe umubano wa RDC n’u Rwanda wakomeza kuba mubi.

Minisitiri w’ingabo wa RDC yaba ari mu kaga

Mu Banyekongo bafite imitungo mu Rwanda harimo Minisitiri w’ingabo, Jean Pierre Bemba. Awukomora ku mubyeyi we, Bemba Saolona, wari ufite imigabane mu ruganda rwatunganyaga ibikomoka ku buhinzi, EAR (La Société d’Exploitation Agricole du Rwanda) Ltd.

Uyu mutungo (ikibanza) uherereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo Bemba yamaze imyaka 14 awuburana, wamweguriwe mu mwaka wa 2021 nyuma y’ubuhuza bwabaye bidasabye gutegereza urukiko rw’ikirenga rwaburanishaga urubanza rw’abanyamigabane b’uru ruganda.

Bigaragara ko umunsi Bemba yaramuka nabi, ubutegetsi bwa Kinshasa buzatangira kumukeka nka Mwangachuhu.

Kuba Umunyarwanda, kuvuga Ikinyarwanda, kugira ibikorwa mu Rwanda cyangwa se umutungo muricyo gihugu birasa n’aho byahindutse ikizira mu maso y’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ubu bugome bwatangiye kubaho guhera mumpera zumwaka wa 2021, ubwo huburaga intambara ya M23 ningabo za FARDC muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.

Tags: ANRJean Pierre Bemba GombokuziraRdcubutaka afite i Kigali
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

LUANDA: SADC, AU , CIRGL, and EAC establish an arrangement for integrating their operations in eastern DRC.

Comments 2

  1. Gasore says:
    2 years ago

    Nibyo bazahoramo bananirwa gutunganya igihugu ngo imitungo ngo ikinyarwanda

    • Bruce says:
      2 years ago

      Ibaze nawe iyo leta ya Kinshasa, aho kureba ibabareba bareba ibyabandi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?