Umuhanzi Israel Mbonyi uri mubakunzwe cyane mu karere, yishimiye uko yakiriwe mu gihugu cya Uganda.
Ahar’ejo tariki ya 23/08/2024, nibwo umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana no kuramya, Israel Mbonyi yageze i Kampala ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Uganda, maze yakirwa nk’umwami, ndetse aza kuhakorera igitaramo cy’amateka.
Irijoro ryaraye rikeye rishira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24/08/2024, Mbonyi yakoreye igitaramo ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval, giherereye mu mujyi wa Kampala.
Mu mashusho agaragaza icyo gitaramo, ubona abantu bakubise buzuye ikibuga cyose, ndetse n’ibyishimo ari byose kubacitabiriye.
Ndetse ibihumbi by’abitabiriye, bivugwa ko byahageze mbere y’uko umuhanzi Mbonyi ahagera, bitegereje ko aza agatangira kubasusurutsa.
Akorana ikiganiro n’itangazamakuru i Kampala ku mugoroba w’ejo hashize, Israel Mbonyi yavuze ko yishimiye uburyo yakiriwe muri iki gihugu cya Uganda.
Yagize ati: “Byanshimishije cyane, uburyo nishimiwe n’abantu bo muri Uganda. Si uku nari mbyiteze. Byabaye uburyohe.”
Mbonyi yanijeje itangaza makuru ko yizeye neza gukora igitaramo cy’amateka agashimisha abakunzi bo muri iki gihugu.
Abanya-Uganda, ubwabo bamweretse urukundo rudasanzwe, bimugaragariza neza ko yishimiwe mu gihugu cyabo.
Umuhanzi Phiona Mbabazi wo muri Uganda kubera amatsiko yari afitiye umuhanzi Israel Mbonyi, nawe ari mubageze aho iki gitaramo cyaraye kibereye , ndetse bivugwa ko yahageze mbere y’uko bashinga ibyuma by’uyu muhanzi wicamamare.
Biteganijwe ko Israel Mbonyi ava i Kampala agahita yerekeza i Mbarara mu majyepfo ashira uburenganzuba bw’igihugu cya Uganda, aho azakorera igitaramo mu ijoro ryo ku itariki ya 25/08/2024.
Mbonyi uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu karere no muri Afrika yose muri rusange, ageze muri Uganda mu gihe kandi yari aheruka gukorera ibitaramo bikomeye i Nairobi muri Kenya.
Mbonyi ni Umunyarwanda ariko ufite amamuko mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu gace kitwa i Mulenge muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
MCN.