Delegation iheruka kuva i Kinshasa gukora amatohoza kubwicanyi bwakorewe Wazalendo i Goma, bashize umubare hanze wabantu bishwe muriyo myigaragambyo. Uyu mubare bashize hanze ukaba utandukanye kure nuwo leta yari yatangaje mbere.
Ririya tsinda rivuye Kinshasa ririmo Minisitiri w’intebe w’ungirije akaba na Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo hari kandi Minisitiri w’ubutegetsi Peter Kazadi nabandi baje babaherekeje bo mubutabera .
Nyuma yuko bageze i Goma kuruyu wa Mungu bakora amatohoza kuri buriya bw’icanyi bwakorewe abaturage bo mwitsinda rya Wazalendo iritsinda ririmo ba Minisitiri bavuze ko abishwe arabantu 51. Mu mibare yari yatangajwe n’ubutegetsi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bari bavuze ko hishwe abagera kuri 43.
Aba bakaba barishwe mu myigaragambyo yakozwe na Wazalendo yo kwamagana ingabo z’umuryango wa b’ibumbye (Monusco) n’ingabo za karere ka Afrika y’iburasizuba (EACRF). N’ibyakozwe tariki 30/08/2023.
Abasirikare babiri bakuru barimo Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Lt Gen Ndima Constant, bakaba baramaze guhamagarwa ngo bitabe ubutabera babazwe ibyo bakoze.
Gusa iyi mibare nubwo yiyongereye biracahabanye nibyo Wazalendo bo bavuga kuko bo bavuga ko hishwe abantu babo basaga 163, abakomeretse bakaba barenga 100 mugihe abafashwe barafungwa nabo arabantu 158.
By Bruce Bahanda.
Tariki 07/09/2023.