Umubare w’abasirikare ba FARDC baguye mu mirwano ku Ndondo ya Bijombo bamenyekanye.
Byibuze abagera kuri barindwi bo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) ni bo baguye mu mirwano yabahuje n’umutwe wa Twirwaneho ku Ndondo ya Bijombo.
Ni mu mirwano yazindutse ibera ku wu Mugethi hagati ya Twirwaneho na FARDC kuri uyu wa kabiri tariki ya 06/05/2025.
Umuhana (village) wo ku wu Mugethi uherereye hagati y’imihana myinshi yo muri grupema ya Bijombo. Urebye uri hagati ya Kajembwe na Irango ukaba kandi hagati ya Murambya na Gahuna.
Kamwe mu dusozi two muri iki gice cya Mugethi, agahaherereye mu gice cyerekeza ku Murambya uvuye ku wu Mugethi, niko kabereyemo imirwano hagati ya Twirwaneho na FARDC.
Mu makuru Minembwe Capital News yabashe kumemya ni uko abasirikare ba Leta ari bo batangiye iyi mirwano, ni nyuma y’aho impande zombi zasakiraniye ahantu maze FARDC igiye kwigerezaho yatswaho umuriro w’imbunda n’abariya barwanyi bo muri Twirwaneho basanzwe n’ubundi ari bamukeba.
Niko guhita bahangana karahava, birangira uruhande rwa Leta rutakaje abasirikare barwo babarirwa muri barindwi, abandi n’abo babarirwa mu icumi barakomereka.
Aya makuru agira ati: ” FARDC, intumbi zabo zirindwi n’izo zatakaye ku wu Mugethi, ariko harizindi zitaraboneka kuko barashwe bifatika.”
Ni imirwano amakuru akomeza avuga ko yatwaye umwanya utari munini, kuko uru ruhande rwa Leta rwahise ruyabangira ingata.
Iyi mirwano ibaye nyuma y’aho ku munsi w’ejo ku wa mbere abasirikare ba Leta bishe barashe umugabo w’u munyamulenge uri mu kigero cy’imyaka 40. Bakaba baramwiciye mu Mutamba hatari mu ntera ndende uvuye muri iki gice cya Mugethi cyabereyemo imirwano.
Byanavuzwe ko mu kumwica ntacyo bamujije usibye inzigo abasirikare ba Leta bahorana ku bwoko bw’Abanyamulenge.
Si uwa mbere bishe nk’uko aba Banyamulenge babivuga, kuko ngo abo bamaze kwica mu myaka 8 ishize gusa, babarirwa mu magana.
Tubibutsa ko grupema ya Bijombo yazindutse iberamo iyo mirwano ibarizwa muri teritware ya Uvira, ahazwi nk’i mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Ahanini hafi y’iki gice cyose gituwe n’Abanyamulenge, usibye ko hari n’uduce tumwe na tumwe dutuwe n’Abapfulero ndetse n’Abanyindu.