Umubare w’ingabo z’u Burusiya zimaze kugwa mu ntambara zirimo muri Ukraine wamenyekanye.
Abasirikare b’u Burusiya ibihumbi 70 nibo bamaze gupfira mu ntambara yo muri Ukraine, muri aba bivugwa ko abenshi bagwiriyemo abakorerabushake b’abasivile binjiye mu ngabo z’u Burusiya nyuma gato y’uko iki gihugu gitangije intambara kuri Ukraine.
Buri munsi, amazina y’abasirikare b’u Burusiya baguye muri iyi ntambara, ubutumwa bwo gutangaza imfu zabo ndetse n’amafoto yo mu mihango yo kubashyingura bitangazwa n’ibitangazamakuru byo hirya no hino ku isi no ku mbugankoranyambaga zo mu Burusiya, nk’uko BBC yabitangaje.
Ivuga ko abakorerabushake baguye muri iyi ntambara bonyine barenga 13,781, bangana hafi na 20%, ndetse uyu mubare ukaba uruta uwo mu bindi byiciro.
Abahoze ari imfungwa, binjiye mu gisirikare basezeranywa ko bazababarirwa ibyaha byabo, mu bihe byatambutse imibare yabo niyo yari myinshi ariko ubu bagera kuri 19% by’imfu zose zemejwe. Ni mu gihe abasirikare babikanguriwe , ni ukuvuga abari abaturage basanzwe bakanguriwe kujya kurwana ku rugamba, abapfuye bangana na 13%.
Ku ruhande rwa Ukraine, ni gake cyane ubariranyije n’uko abategetsi bayo babivuga, bavuga ko ingabo zayo zaguye ku rugamba ari ibihumbi 31 kuva intambara yaduka muri iki gihugu, nk’uko perezida w’iki gihugu, Volodymyr Zelensky yabivuze.
Gusa, uyu mubare ushidikanywaho kuko amakuru y’ubutasi bwa leta Zunze Ubumwe z’Amerika atangaza ko abasirikare ba Ukraine bamaze kugwa mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya barenze uwo mubare kure cyane.
MCN.