Aba Tutsi muri RDC bakomeje guhohoterwa bazira ko bavutse ari ubwoko bwa Batutsi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 15/08/2023, saa 1:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mu Luvungi, homuri Plaine Dela Ruzizi, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, Muburasirazuba bwa RDC. Aha haravugwa ihohoterwa rikorerwa aba Tutsi nabasa na Batutsi, nimugihe hari umudamu uvuka mu bwoko bwa Barundi bo muri Plaine Dela Ruzizi, wafunzwe azira ko asa na Batutsi. Uyu mudamu yafunzwe na basirikare bari mu Luvungi.
Nkuko Minembwe Capital News, yabwiwe iy’inkuru nuko uwo mudamu asanzwe ari umupfakazi akaba ari umudamu uri mukigero cyimyaka irihagati ya 45 na 55. Uyu mudamu yafunzwe afunzwe na komanda w’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), zo muri Regiment iri mu Luvungi.
Inkuru ikomeza ivuga ko uwo Komanda yavuze ko yanga a Batutsi na basa nabo! nimugihe abita abanzi b’igihugu ca RDC.
Ibi sibwo bwambere bigaragara Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, mumpera z’umwaka wa 2022, umwana w’imyaka 14, wo mubwoko bwa Banyamulenge, yishwe abanjye gutemagurwa n’ingabo zo muri brigade ya 12 zi korera mu Minembwe. Uwo mwana yicwa ngo kuko avuka mu Batutsi. Igitangaje Umusirikare wa mwishe yagiye kwereka bagenzi be ikiganza cuwo mwana ababwira ko yishe Umututsi.
IMANA izageraho iturenganure tu
Kandi ubwoko Bwose buzashima izo mpinduka