Umudepite mu Nteko ya RDC yamaganye amagambo ya minisitiri Muyaya wasuzuguye Kivu y’Amajyepfo n’iyAmajyaruguru
Umudepite wo mu ihuriro rya Union Sacrée de la Nation yikomye bikomeye Minisitiri w’Itangazamakuru n’itumanaho wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, amushinja kudakoresha amagambo y’umugabo w’umuyobozi kandi ushinzwe kunga igihugu.
Ibi byatewe n’amagambo Minisitiri aherutse kuvuga, aho yavuze ko Intara ya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru “ntacyo zisobanuye” ugereranyije n’igice cyose cy’igihugu cya Congo. Aya magambo yakiranwe umwuka mubi n’abaturage n’abayobozi b’izo ntara, bayafata nk’ayuzuyemo agasuzuguro, ivangura n’ubuswa mu miyoborere.
Umudepite wavuze kuri iki kibazo yasabye ko Minisitiri akurikiranwa, ndetse anasaba ko yegura cyangwa akeguzwa, kubera ko ibyo yavuze bishobora guteranya abaturage no kurushaho gukurura umwuka mubi usanzwe muri izo ntara zibasiwe n’umutekano muke.
Yagize ati: “Kuvuga ko Kivu y’Amajyepfo niy’Amajyaruguru ntacyo zisobanuye mu gihugu ni ugusuzugura abaturage barenga miliyoni 15, ni ugutera urwango n’amacakubiri kandi ni ibintu bidakwiriye guturuka ku muyobozi wa Leta.”
Yasabye Perezida Félix Tshisekedi n’Inteko Ishinga Amategeko kugira icyo babikoraho, kugira ngo igihugu kidakomeza kuganisha mu nzira y’ivangura, ryaba irishingiye ku karere, ubwoko cyangwa inyungu za politiki.
Ibi bibaye mu gihe izo ntara zombi zikomeje kugaragaramo umutekano muke, ibibazo by’ivangura, n’amakimbirane akomoka ku miyoborere idaha agaciro abaturage baho.
Abasesenguzi mu bya politiki ya Congo bavuga ko amagambo nk’aya yangiza cyane isura ya Leta, cyane ko akorwa n’abayobozi bakomeye, kandi ko bikwiye kubazwa inzego z’ubuyobozi ku rwego rwo hejuru.






