Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.
Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade ya Congo mu Bubiligi, iwe n’abandi bantu babiri bafungiwe muri Bulgaria nyuma y’uko bafatiwe mu modoka ku mupaka itwaye ibiro bigera kuri 205 by’ikiyobyabwenge cya Cocaine.
Ni amakuru yatangajwe na minisiteri y’ubutegetsi ya Bulgaria, yavuze ko imodoka yabariya bari batwaye ibiyobyabwenge barimo umudipolomate wa RDC yavaga mu Bubiligi yerekeza muri Turkiya iciye muri Bulgaria.
Ikomeza ivuga ko iyo modoka ifite nimero ziyiranga zo mu Bubiligi, kandi ko yarimo abagabo babiri b’imyaka 40 n’umugore w’imyaka 54.
Ariko kugeza ubu, yaba Repubulika ya demokarasi ya Congo cyangwa ambasade ya Congo mu Bubiligi ntacyo biravuga kuri ibi bivugwa ku mudipolomate wayo.
Ifatwa ry’aba bantu nibyo biyobyabwenge ryatangarijwe abanyamakuru ku mupaka, ahari kandi aba minisitiri babiri bo muri Leta ya Bulgaria, abakuru ba polisi n’abashinzwe abinjira n’abasohoka.
Byatangajwe kandi ko bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, kandi ko nikibahama, bazakatirwa igihano kigera ku gifungo cy’imyaka 20.