Umugaba mukuru w’ingabo za UPDF, Muhoozi, yagize icyavuga gikaze ku matora yo mu 2026 muri Uganda .
Gen Kainarugaba Muhoozi yatanze ikiganiro ku matora ateganyijwe kuba muri iki gihugu cya Uganda mu 2026, ninyuma y’uko byavugwaga ko azashyigikira papa we Museveni, ariko aza kwerura avuga ko atazahatana muri ayo matora, ndetse yongeraho ko uzasimbura Se atagomba kuzaba ari umusivile.
Ni kiganiro yatambukije akoresheje urukuta rwa x. Byari bimaze iminsi bivugwa ko Gen Kainarugaba Muhoozi, umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, azahatanira kuyobora iki gihugu cya Uganda mu matora azaba muri 2026, anyuze mu ihuriro Plus(Patriot League of Uganda).
Yagize ati: “Ndashaka gutangaza ko ntazagaragara kuri ballot paper (urutonde rw’abahatana mu matora ya perezida) mu 2026. Imana isumba byose yansabye gukomeza gushyira imbaraga mu gisirikare. Rero, nshyigikiye byimazeyo Yoweli Kaguta Museveni mu matora y’ubutaha.”
Yakomeje avuga ko kuri we ‘ntakintu gifite agaciro kuri iyi Isi kiruta UPDF. Niyo mpamvu numva ntakimpa agaciro cyaruta kuba muri UPDF.’ Yanasabiye iki gisirikare cya Uganda umugisha n’iki gihugu, yanashimangiye ibi avuga ko nta musivili uzigera asimbura umubyeyi we Museveni.
Ati: “Nta musivili uzayobora Uganda nyuma ya perezida Museveni.Inzego z’umutekano ntizishobora kuzabyemera . Umuyobozi uzakurikiraho agomba kuba ari umusirikare cyangwa umupolisi.” Yakomeje asaba abashyigikiye ihuriro PLUS bose kuzashyigikira perezida Museveni mu matora yo mu mwaka w’ 2026.
MCN.