• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, yongerewe indi mirimo mu butegetsi bw’u Burundi.

minebwenews by minebwenews
April 21, 2024
in World News
0
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, yongerewe indi mirimo mu butegetsi bw’u Burundi.
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen Prime Niyongabo yongerewe indi mirimo mu butegetsi bw’u Burundi.

You might also like

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

Ni ku itariki ya 18/04/2024, perezida Evariste Ndayishimiye yasinye ku itegeko rigena General Prime Niyongabo kuba umukuru w’u rwego rw’i gihugu rushinzwe gutanga imidari urwo bita “Chancelier des ordres Nationaux. Uru rwego runasanzwe rugizwe n’abandi bantu umunani bagenwa n’umukuru w’igihugu. Umuntu uhabwa kuyobora uru rwego abafite icyubahiro kingana n’icya minisitiri kandi ahabwa ibisabwa kimwe n’uko aba minisitiri babihabwa.

Ni urwego kandi rufasha perezida w’igihugu kugira abo ruha imidari mu gihe haba hari abakwiye kuyihabwa.

Prime Niyongabo uyu mwanya awutsimbuyeho nyakwigendera Lieutenant General Godfroid Bizimana wahawe uwo mwanya mu mwaka w’ 2023, nawe yari yawutsimbuyeho Lt Gen Gabriel Nizigama wari wahawe ku wu yobora mu mwaka w’ 2019 aho nawe yari yarawutsimbuyeho General Alain Guillaume Bunyoni.

General Prime Niyongabo ahawe kuyobora urwo rwego ariko aracyari umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi.

Urubuga rwa Pacifique Nininahazwe ushinzwe gutabariza abarundi bari mu kaga, rwatangaje ko Gen Niyongabo Prime akiri umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi ngo kandi yahawe no kuyobora izindi nshingano.

Yagize ati: “Hari benshi bibaza ko Gen Niyongabo Prime yavanwe mu gisirikare, sibyo. Kugeza ubu General Prime Niyongabo niwe mukuru w’igisirikare cy’u Burundi kandi yahawe no kuyobora urwego rutanga imidari.”

General Prime Niyongabo yagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi ahagana mu mwaka w’2012, akaba amaze kuri uyu mwanya imyaka 12. Niwe wa kabiri mu basirikare b’u Burundi bamaze igihe kirekire mu kuyobora igisirikare cy’u Burundi, nyuma ya Major Gen Thomas Ndabemeye, wamaze kuri uwo mwanya imyaka irenga 8 . Yayoboye kuva 1967 ageza mu 1976.

Inyandiko za Pacifique Nininahazwe zikomeje zivuga ko atari byiza nagato umusirikare kuyobora urwego rw’u mugaba mukuru w’ingabo igihe kirekire, ngo kuko bigera aho atwara igisirikare nk’u murima we.

Nininahazwe yatanze urugero avuga ko muri iki gihe General Prime Niyongabo afatwa nk’umwe mu batunzi ba mbere mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko ibyinshi bimwinjiriza amafaranga bifitanye isano n’igisirikare.

Imiti ikoreshwa mu gisirikare cy’u Burundi irangurirwa muri pharmacies za Prime Niyongabo, microfinance yiwe nayo ubwayo ifite uko ikorana n’igisirikare cy’u Burundi, akaba aheruka gushiraho iyindi microfinance yahawe gukorana n’abasirikare bato, ariko inyungu zayo zinini zikaba iza Prime Niyongabo, utwara iyo microfinance nawe ni umusirikare yahoze ari escort wa Gen Prime Niyongabo.

Prime Niyongabo kandi azwi nk’umwe mu basirikare bacuditse na perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye. Umwaka ushize hagiye havugwa amakuru y’ibihuha ko Prime Niyongabo agiye gukurwa ku mwanya wo kuyobora igisirikare ariko kugeza ubu aracari umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi kandi yongerewe indi mirimo mu butegetsi.

               MCN.
Tags: Prime NiyongaboUmugaba mukuru w'ingabo z'u BurundiYongerewe indi mirimo mu butegetsi bw'u Burundi
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo avuga n'impamvu Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo ayita minisiteri y'intambara, avuga ko isi...

Read moreDetails

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Icyemezo gikakaye n'icyo ubutabera bw'i Dubai bwafashe ku mwana w'umukobwa w'imyaka 23 Umukobwo w'imyaka 23 y'amavuko witwa Mia O'Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw'i...

Read moreDetails

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

by minebwenews
August 31, 2025
0
U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban Guverinoma y'u Burusiya yasezeanyije iy'Aba-Taliban kuyitera inkunga kurushaho uko bwahoraga buyibatera. Bisanzwe bizwi ko Leta y'Aba-Taliban ko ari yo iyoboye...

Read moreDetails

Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

by minebwenews
August 31, 2025
0
Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

Kubera telefone minisitiri w'intebe wa Thailand yegujwe Urukiko rw'ikirenga rwo muri Thailand rwafashe icyemezo cyo kweguza minisitiri w'intebe w'iki gihugu, Poetongtarn Shinawatra, kubera ikiganiro cya telefone yagiranye na...

Read moreDetails
Next Post
Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yakubiswe byo gupfa, akubiswe n’abaturage i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.

Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yakubiswe byo gupfa, akubiswe n'abaturage i Goma, mu Ntara ya Kivu y'Amajyarugu.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?