
Uwatsimbuye Major Gen Jeff Nyagah, yageze i Goma, kumunsi w’ejo hashize akaba ariwe uje kuyobora Ingabo z’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba (EAC).
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 19.05.2023, saa 2:15 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umugaba mushya w’ingabo za EACRF, ziri mubutumwa bwa mahoro Muburasirazuba bwa RDC, bwana Major Gen Alphaxard Muthuri, yatangiye imirimo ye kuruyu wa Kane i Goma, aharicicaro gikuru cingabo za EAC.
Major General Aphaxard Muthuri Kiugu niwe watsimbuye Major Gen Jeff Nyagah, wasezeye izo nshingano mu kwezi gushize Kwa Kane (4), mu buryo butavugwaho rumwe nabategetsi ba Karere ka Afrika y’iburasirazuba, gusa President wa RDC, anenga uburyo uyu muyobozi mushya wizingabo yashizweho.
Ikindi kiriho Kuri none nuko Gen Kiugu aje mugihe ingabo za EACRF zitarebwa neza n’ubutegetsi bwa Kinshasa, nyuma y’uko President Félix Tshisekedi muri uku kwezi atangaje ko niba izi ngabo zidatanze umusaruro ushimishije zigomba kuva muri iki gihugu mu kwezi gutaha.
Gen Kiugu wa Kenya yavuze ko aje gukomereza aho mugenzi we Gen Nyagah yari agejeje, nk’uko biri mu itangazo ryasohowe n’izi ngabo.
Iri tangazo rivuga ko Gen Kiugu azanye ubunararibonye yavanye mu butumwa bwa L’oni bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo aho yakoze hagati muriyi myaka 2003 na 2004.
Ingabo za EAC nizo zigenzura ibice byari byarafashwe n’inyeshyamba za M23 zavuyemo mu kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Luanda na Nairobi.
Izi ngabo zigizwe na batayo ebyiri z’ingabo z’u Burundi, batayo ebyiri z’ingabo za Uganda, na batayo imwe ya Kenya n’imwe ya Sudani y’Epfo.
Atangira imirimo, Gen Kiugu yavuze ko we abona izi ngabo zarakoze neza.
Gen Kiugu yatangaje ko abona izi ngabo zakoze neza, ibyo leta ya Kinshasa itabona neza.
Kinshasa, inenga ingabo za EACRF ko zitarwanywa inyeshyamba za M23, mu ntangiriro z’uyu mwaka habaye imyigaragambyo mubihe bitandukanye, mugihe bakoraga iyo myigaragambyo basabaga ko ingabo za EACRF niba ziramutse zitarwanye naM23 bagomba gutaha.
Igihe President Félix Tshisekedi, yari muri Botswana, muruku kwezi kwa 5, Tshisekedi yagize ati: “Major Gen Jeff Nyagah yeguye mu buryo butangaje, kandi tunenga leta ya Kenya guhita igena undi mukuru w’izo ngabo nta kubiganiraho na Kinshasa, nkaho uyu mutwe w’ingabo ari uwa Kenya yonyine.”
Tshisekedi avuga kuri izi ngabo za EAC kandi yagize ati: “Uyu munsi ikibabaje ni uko bigaragara ko hari ingabo zijenjeka”.
Ubu hitezwe ko ingabo z’umuryango w’ibihugu by’Africa y’amajyepfo (SADC) Congo Kinshasa ibereye umunyamuryango nazo zitezwe mu burasirazuba bwa RDC ku busabe bwa President Tshisekedi arinawe uyoboye SADC.





