
Prigozhin washinze umutwe wa Wagner Group, byemejwe ko yapfiriye mu mpanuka y’indege, akaba yari kumwe n’undi bashinganye Wagner Group witwa Dmitry Utkin.
Yanditswe na Bruce Bahanda,tariki 24/08/2023, saa 1:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Iby’urupfu rwa Yevgeny Prigozhin, washinze umutwe wa Wagner, umugabo war’ukanganye kw’Isi ntiruvugwaho rumwe nabose.
Urubuga rwa telegram, rwashizweho n’umutwe wa Wagner Group rwemeje ko umuyobozi wabo yapfiriye mu mpanuka y’indege.
Iyi ndege bivugwa ko yahanutse igeze mu mujyi wa Tver, nk’uko byemejwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, Intefax na byo bikesha amakuru Ministeri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yaho.
Umunyamakuru Edvard Shesnokov uri i Moscow yabwiye itangaza makuru ko ibiri kuvugwa ko Yevgeny Prigozhin ashobora kuba yapfuye ari ukuri, gusa hategerejwe amakuru mpamo atangwa na Leta.
Urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe, abo ku ruhande rwa America baremeza ko Prigozhin yaba yishwe n’ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin nyuma y’uko Prigozhin agerageje kugumuka tariki 23/07/2023 gusa ibi byasaga n’ibyarangiye mu matwi y’abantu.
Abakeka ko Yevgeny Prigozhin yaba yaguye muri iyi mpanuka babishingira ku kuba izina rye rigaragara ku rutonde rw’abagenzi bari muri iyi ndege.
Yevgeny Prigozhin ni umwe mu bantu icumi bari bari mu ndege ya sosiyete Embraer yari ivuye mu murwa mukuru Moscow igana mu mujyi wa St Petersburg, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS byabitangaje
Naho Grey Zone, urubuga rwa Telegram rukorana na Wagner rwari rwatangaje ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Enbraer yarashwe n’igisirikare gishinzwe kurwanya ibitero byo mu kirere mu ntara ya Tver.
