Umugabo w’umunyamulenge Karangwa yishwe n’inyeshamba zomumutwe wa Mai Mai Bishambuke, mu Mikenke.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 20.06.2023, saa 3:35pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wakabiri tariki 20/06/2023, mu Mikenke homuri Secteur ya Itombwe, muri teritware ya Mwenga, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, inyeshamba zomumutwe wa Mai Mai zishe zirashe umugabo w’umunyamulenge Karangwa Kazigaba nimugihe yariyerekeje mu mulima guhinga.
Umurambo wuwapfuye ukaba umaze kugezwa mugace ka Mikenke aho umuryango we utuye.
Karangwa yishwe igihe cyo mumasaha yakare. Uwatanze ubuhamya yagize ati : “Bari berekeje guhinga aribenshi ariko Karangwa aza gusiga abandi inyuma abasigishije intambwe ageze Imbere cyane ahura nab’Ajenesi (Mai Mai), baramwica bamurashe. Abarinyuma ye baje gusubira inyuma baja gutakira ab’Anyamuhana.”
Amakuru nkuko akomeza avuga nuko Abaturage baturiye mu Nkambi ya Mikenke bagiye kwiyambaza ingabo za FARDC zikorera aho hafi zibafasha gushaka uwapfuye, umurambo we ukaba wabonetse.
Karangwa, yahoze atuye mu Kidasi hafi n’a Bikuba homuri Mibunda mugihe cy’intambara zomuriyimyaka yabugufi nibwo Karangwa yahungiye mu Mikenke.
Karangwa akaba ari mukigero c’Imyaka irihagati ya 60 n’a 50.