Mugace ka Lweba, Umugore yakomerekejwe n’umugabo we akoresheje Icyuma (Imbugita) amuziza ko atatetse.
Amakuru amaze kumenyekana nuko i Lweba homuri teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo (RDC), umugore yatewe Icyuma(Imbugita), ngo kubera ko yari yatinze guteka ibiryo.
Uwatewe Icyuma numugore w’imyaka 57, warusanzwe utuye mu mugace ka Lweba, muri Localité ya Bashimunyaka muri Secteur ya Tanganyika.
Ikicyuma akaba yagitewe mumugongo, bikaba byabaye mumasaa ya saa ine(10:30Pm) yokuruyu wa Kane wikicumweru turimo.
Nk’uko sosiyete sivile ibivuga, ibinyujij kuri perezida wayo mu itsinda rya Bashimunyaka y’Amajyaruguru, Bwana Djuma Wilondja Katembo yerekana ko izina rya Chumbwe yifuza ko rirangirana n’umugore we nyuma yo gukora amaroregwa.
Yagaragaje ko ibintu byose byatangiye nyuma yo gutongana ubwo Bwana Eùni Chumbwe Tùùlya, ufite imyaka 66, yasangaga umugore we atateguye ibiryo ku gihe. Nibwo yaje gukomeretsa umugore we wimyaka 57 kumugongo akoresheje icyuma gityaye. Uwahohotewe yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Lweba kugira ngo bamuvure.
Ati: “Impamvu nyamukuru yateye gukora ubwo bugizi bwanabi ni uko umubyeyi atateguye ibiryo mbere yigihe. Uyu mubyeyi yajanwe ku kigo nderabuzima cya Lweba kugira ngo avurwe neza, ariko ibintu byasubiye gutuza. Twebwe sosiyete sivile twamaganye bwanyuma iki gikorwa cy’oguhohotera ikiremwa muntu.”
Amakuru yizewe dukesha Fizi.News, nuko nyuma yuko uyu mubyeyi bamugejeje kukigo nderabuzima cya Lweba babonye arembye bamwimurira kukigo nderabuzima gikuru cya Baraka.
Uvira: Naho kuri uyu mugoroba wokuwagatanu tariki 09.06.2023, uwitwa Alexis, usanzwe akora mubya Aitel Money, ahora akorera kumuhanda wa Mwami ho muri teritware ya Uvira, yarashwe nabantu bitwaje imbunda arakomeraka.
Nyuma yuko arashwe arakomereka yajanwe mwivuriro rikuru rya Uvira, nkuko tubikesha bamwe mubaturage baturiye i Buvira.
HHH birasekeje hamwe