• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umugambi wa perezida Tshisekedi wo gutera u Rwanda ukomeje kurushaho kunozwa nyuma y’uko Kayumba aherutse i Kinshasa.

minebwenews by minebwenews
September 28, 2024
in Regional Politics
0
Umugambi wa perezida Tshisekedi wo gutera u Rwanda ukomeje kurushaho kunozwa nyuma y’uko Kayumba aherutse i Kinshasa.
102
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umugambi wa perezida Tshisekedi wo gutera u Rwanda ukomeje kurushaho kunozwa nyuma y’uko Kayumba aherutse i Kinshasa.

You might also like

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

Hagati muri uku kwezi kwa Cyenda, byavuzwe ko Kayumba Nyamwasa yageze i Kinshasa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho yaje guhura n’abategetsi batandukanyijwe b’iki gihugu barimo n’abo mu mutwe wa FDLR.

Uru rugendo Kayumba yaruguriye muri iki gihugu cya RDC, mu gihe bwana perezida Félix Tshisekedi hari hashize iminisi atangije gahunda yo kwiyunga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda mu rwego rwo kugira ngo azashore intambara muri iki gihugu cy’u Rwanda.

Nyamwasa niwe watangije umutwe wa RNC, ni nawe wanagize uruhare mu gushinga ihuriro rya P5 rigizwe n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umutwe wa Rud-Urunana ubarizwa muri iryo huriro rya P5, uri muyagerageje kugaba igitero mu Rwanda, aho wakigabye i Musanze mu Rwanda mu 2019 , igitero cyasize gihitanye inzira karengane.

Igitangaza makuru cya Igihe dukesha iy’inkuru cyatangaje ko Kayumba Nyamwasa hashize igihe afitanye imikoranire yahafi na Africa Theoneste Misago ushinzwe ibikorwa bya FDLR mu gice cya Afrika y’Amajy’epfo na Alphonse Munyarugendo ubarizwa muri Mozambique.

Muri iyo mikoranire na FDLR, Nyamwasa afashwa cyane na Etienne Mutabazi nawe wahoze mu ngabo za Habyarimana. Uyu Mutabazi yanabayeho umuvugizi wa RNC mu 2019.

Binavugwa kandi ko Kayumba Nyamwasa avugana umunsi ku wundi na Maj Gaston Iyamuremye uzwi nka Victor Byiringiro uyoboye umutwe wa FDLR muri iki gihe.

Byanavuzwe kandi ko muri iyi gahunda nshya ya Kayumba, Misago ashinzwe guhuza ibikorwa byose bya FDLR ndetse ni we ugira uruhare mu bukangurambaga bwo gushaka abajya muri uyu mutwe n’ubwo gukusanya imisanzu.

Munyarugendo ukorera ubucuruzi muri Mozambique, yinjiye igisirikare cyo kwa Habyarimana mu 1989. Kimwe n’abandi barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, abarizwa mu mutwe wa FDLR.

Aho akorera akazi ku bucuruzi muri Mozambique, yitwa Monasco Dollar, avuka mu ntara y’uburengerazuba mu Rwanda. Avukana na Col Anotole Nsengiyumva wahamijwe ibyaha bya jenoside. Mu 1994, Munyarugendo yari ashinzwe ikoreshwa ry’imbunda nini mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.

Uyu kandi yanabaye mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), icyo gihe yari ashinzwe ibikorwa bya gisirikare mu gace ka Pweto.

Byavuzwe ko Kayumba aherutse i Kinshasa, kandi ko akomeje kugirana imikoranire yahafi n’umutwe wa FDLR, urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994. Uru rugendo Kayumba Nyamwasa yagiriye i Kinshasa rushimangira umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda, nk’uko yagiye abitangaza mu minsi ishize.

Mu mpera z’u mwaka w’ 2023, Tshisekedi yagize ati: “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore. Ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”

Nyuma y’ibyo TSHISEKEDI yari amaze gutangaza, yahise arushyirizaho kugirana imikoranire yahafi n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

          MCN.
Tags: Kayumba NyamwasaUmugambi wa TshisekediUrugendo i KinshasaUrushaho kunozwa
Share41Tweet26Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

"Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba"-senateri Evode Umunyarwanda Evode Uwizeyimana umunyamategeko akaba ari n'umusenateri muri Leta y'u Rwanda, yatangaje ko imyitwarire ya perezida wa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

by Bahanda Bruce
October 12, 2025
1
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ibyo yavuze abizi, kandi ko abatamuzi ari bo bavuga ko yapfukamiye...

Read moreDetails

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 11, 2025
0
RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda Repubulika ya demokarasi ya Congo ibinyujije kuri minisitiri wayo w'ubanye n'amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yikomye umuryango w'ubumwe bw'u Burayi...

Read moreDetails

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yavuze ko ibyatangajwe na perezida Felix Tshisekedi...

Read moreDetails

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y'ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yatangaje ko umuntu agize ikibazo akabombolekana nk'ingungura irimo ubusa, na we yaba afite...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo wa menya kuri perezida Tshisekedi wiswe umunyakinyoma.

Ibyo wa menya kuri perezida Tshisekedi wiswe umunyakinyoma.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?