Umugambi wa perezida Tshisekedi wo gutera u Rwanda ukomeje kurushaho kunozwa nyuma y’uko Kayumba aherutse i Kinshasa.
Hagati muri uku kwezi kwa Cyenda, byavuzwe ko Kayumba Nyamwasa yageze i Kinshasa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho yaje guhura n’abategetsi batandukanyijwe b’iki gihugu barimo n’abo mu mutwe wa FDLR.
Uru rugendo Kayumba yaruguriye muri iki gihugu cya RDC, mu gihe bwana perezida Félix Tshisekedi hari hashize iminisi atangije gahunda yo kwiyunga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda mu rwego rwo kugira ngo azashore intambara muri iki gihugu cy’u Rwanda.
Nyamwasa niwe watangije umutwe wa RNC, ni nawe wanagize uruhare mu gushinga ihuriro rya P5 rigizwe n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Umutwe wa Rud-Urunana ubarizwa muri iryo huriro rya P5, uri muyagerageje kugaba igitero mu Rwanda, aho wakigabye i Musanze mu Rwanda mu 2019 , igitero cyasize gihitanye inzira karengane.
Igitangaza makuru cya Igihe dukesha iy’inkuru cyatangaje ko Kayumba Nyamwasa hashize igihe afitanye imikoranire yahafi na Africa Theoneste Misago ushinzwe ibikorwa bya FDLR mu gice cya Afrika y’Amajy’epfo na Alphonse Munyarugendo ubarizwa muri Mozambique.
Muri iyo mikoranire na FDLR, Nyamwasa afashwa cyane na Etienne Mutabazi nawe wahoze mu ngabo za Habyarimana. Uyu Mutabazi yanabayeho umuvugizi wa RNC mu 2019.
Binavugwa kandi ko Kayumba Nyamwasa avugana umunsi ku wundi na Maj Gaston Iyamuremye uzwi nka Victor Byiringiro uyoboye umutwe wa FDLR muri iki gihe.
Byanavuzwe kandi ko muri iyi gahunda nshya ya Kayumba, Misago ashinzwe guhuza ibikorwa byose bya FDLR ndetse ni we ugira uruhare mu bukangurambaga bwo gushaka abajya muri uyu mutwe n’ubwo gukusanya imisanzu.
Munyarugendo ukorera ubucuruzi muri Mozambique, yinjiye igisirikare cyo kwa Habyarimana mu 1989. Kimwe n’abandi barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, abarizwa mu mutwe wa FDLR.
Aho akorera akazi ku bucuruzi muri Mozambique, yitwa Monasco Dollar, avuka mu ntara y’uburengerazuba mu Rwanda. Avukana na Col Anotole Nsengiyumva wahamijwe ibyaha bya jenoside. Mu 1994, Munyarugendo yari ashinzwe ikoreshwa ry’imbunda nini mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.
Uyu kandi yanabaye mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), icyo gihe yari ashinzwe ibikorwa bya gisirikare mu gace ka Pweto.
Byavuzwe ko Kayumba aherutse i Kinshasa, kandi ko akomeje kugirana imikoranire yahafi n’umutwe wa FDLR, urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994. Uru rugendo Kayumba Nyamwasa yagiriye i Kinshasa rushimangira umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda, nk’uko yagiye abitangaza mu minsi ishize.
Mu mpera z’u mwaka w’ 2023, Tshisekedi yagize ati: “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore. Ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”
Nyuma y’ibyo TSHISEKEDI yari amaze gutangaza, yahise arushyirizaho kugirana imikoranire yahafi n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
MCN.