Umuganga ufite amateka y’ihariye kuri iy’isi yapfuye.
Umuganga Emmile Etienne Baulieu, ufite amateka akomeye kuri Iy’si y’abazima, kuko ni we wakoze ibinini bya mifepristone yitabye Imana ku myaka 99.
Ni ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 30/05/2025, ni bwo amakuru y’urupfu rw’uyu muganga yagiye hanze nyuma y’uko yaramaze kuvamo umwuka w’abazima.
Ibinyamamakuru byinshi byo mu Bufaransa ari na cyo gihugu Emile yarangirijemo urugendo rwe rw’aha ku Isi, byatangaje aya makuru, bikanagaragaza ko yarangirije iwe mu rugo.
Kimwe muri ibyo binyamakuru cya Le monde France cyagize kiti: “Etienne Baulieu, yapfuye. Yarangirije iwe mu rugo.”
Cya komeje kiti: “Uyu mugabo apfuye ku myaka 99 y’amavuko.”
Umuganga Emmile Etienne Baulieu, yavukiye muri iki gihugu cy’u Bufaransa, azwi cyane ku buvuzi kuko ni na we wakoze ibinini byitwa Ru-486.
Ibi binini biri mu bikoreshwa cyane mu bihugu byinshi biri aha kuri uyu mubumbe waremwe n’Imana, haba ibyo mu Burayi, Afrika, Azia no muri Amerika. Ahanini akamaro kabyo ni ako gukuramo inda. Yakoze n’ibindi bitandukanye cyane cyane bijanye no kuvura indwara, nk’uko kiriya gitangazamakuru cyakomeje kibivuga.