• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Umugore wari umaze imyaka 63 yaraburiwe irengero yabonetse.

minebwenews by minebwenews
May 5, 2025
in sport & entertainment
0
Umugore wari umaze imyaka 63 yaraburiwe irengero yabonetse.
96
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umugore wari umaze imyaka 63 yaraburiwe irengero yabonetse.

You might also like

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

Nyuma y’imyaka 63, umugore wo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika wari waburiwe irengero yabonetse ameze neza kandi ari muzima.

Uyu mugore yitwa Audrey Backeberg, ubwo yaburaga yari afite imyaka 20. Byavuzwe ko yari atuye mu mujyi wa Reedsburg, mbere yuko aburirwa irengero, yahavuye tariki ya 07/08/1962.

Itangazo igipolisi cyo mu gace ka Sauk, Chip Meister muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika cyashyize hanze, cyavuze ko ibura ry’uyu mugore ritavuye ku bugizi bwa nabi hubwo ko yari amahitamo yiwe.

Igipolisi kandi kivuga ko uyu mugore yari asanzwe aba hanze ya Wisconsin, ariko nticyagira ibindi kivuga birambuye.

Bivugwa ko Wisconsin Missing Person Advocacy, ishirahamwe rishyinzwe gutabariza ababuze irengero, rivuga ko uyu mugore yari yubatse kandi ko yari afite abana babiri.

Iri shirahamwe rivuga kandi ko iminsi mike iri mbere yuko abura, uyu mugore Backeberg, ubu ufite imyaka 82. Kubura kwe byatewe nuko yari yahunze umugabo we bashakanye afite imyaka 15, amushinja ko yamukubitaga, ubundi kandi ngo akamutera ubwoba agatinya ko yamwica.

Umunsi abura yari avuye mu rugo agiye gufata umushahara we ku ruganda yari asanzwe ari umukozi warwo.

Umukozi w’uyu mugore yatanze ubuhamya avuga ko we na Backeberg bafashe imodoka berekeza i Madison, umurwa mukuru wa Wisconsin, ari naho bahise bafata indi modoka yabajanye muri Indiana.

Nyuma y’aho bahagereye uno mukozi we yashatse gusubira inyuma, ariko Backeberg aramwangira.

Igipolisi cyo mu mujyi wa Sauk cyatangaje ko kugira ngo gikore itohoza kuri uyu mugore cyafatiye ku makuru atandukanye cyagiye gihabwa, ariko ko ntacyo yabagejeho, mbere yuko basubira mu madosiye ya kera mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Umupolisi watoye uyu mugore yabwiye ikinyamakuru cya WINS nk’uko byatangajwe na BBC dukesha iyi nkuru ko konte y’ikoranabuhanga ya mwenewabo na Backeberg ko ari yo yabaye imbarutso yo gutora aho uyu mugore yaburiye.

Uwo mupolisi yanabwiye kiriya gitangaza makuru ko yavuganye n’abashyinzwe umutekano w’aho Backeberg asanzwe aba, kandi ko yanavuganye na we ubwe kuri telephone mu mwanya ungana n’iminota 45.

Yagize ati: “Ndibaza ko yirukanywe hanyuma ariyakira , yubaka ubuzima bwiwe .”

Yakomeje abwira kiriya gitangaza makuru ati: “Yiyemera ku ngingo yiwe yafashe. Kandi ntiyicuza.”

Tags: Audrey BackebergYaraburiwe irengero
Share38Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

by Bahanda Bruce
October 8, 2025
0
Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada Abahanzi b’abavandimwe Vestine na Dorcas, bazwi cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, batangaje urugendo rwabo rwa mbere...

Read moreDetails

Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

by Bahanda Bruce
October 8, 2025
0
Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

Israel Mbonyi yamuritse album y'amateka Kuwa 5 zukwezikwa cumi 2025, Intare Conference Arena yahindutse ahantu h’imbonekarimwe ubwo umuhanzi Israel Mbonyi yamurikaga ku mugaragaro album ye ya gatandatu yise...

Read moreDetails

Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

by Bahanda Bruce
September 29, 2025
0
Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

Isi yose ibireba amateka y'iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y'amagare yakurikiwe bidasanzwe Mu isiganwa ryagaragayemo amazina ayoboye ayandi mu mukino w'amagare, Tadej Pogacare, w'Umunya-Slovania ni we...

Read moreDetails

Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe

by Bahanda Bruce
September 22, 2025
0
Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe

Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe Prosper Nkomezi ni umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya gospel, avuka i Mulenge mu ntara...

Read moreDetails

Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid?

by Bahanda Bruce
September 22, 2025
0
Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid?

Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid? Amakuru ari kuvugwa muri Espagne no hanze yayo arerekana ko Vinícius Júnior, umwe mu bakinnyi bakomeye ba Real...

Read moreDetails
Next Post
Burundian Forces in Fizi Target Banyamulenge Youth, Warn Against M23 Alliance

Ingabo za RDC imirwano yazikomereye i Lubero zirahahunga, bituma M23 yerekeza mu yindi ntara.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?