Umudamu wo mu Burusiya yahanishijwe gufungwa iminsi umunani azira kwa magana intambara yo muri Ukraine.
Ni urukiko rwo mu mujyi wa “Saint Petersburg,” rwa hanishije kuri uyu wa Gatatu, umugore gufungwa iminsi umunani, azira kwa ndika ku rupaparo rw’itora, amagambo avuga ati: “Oya ku ntambara.”
Ibi uyu mugore yabyanditse ubwo abaturage bo mu gihugu cy’u Burusiya, barimo gutora umukuru w’igihugu. Mu matora yabaye kuri uyu wa Gatanu w’i Cyumweru gishize, aza kurangira ku Cyumweru, tariki ya 17/03/2024. Ni amatora byarangiye Vradimir Putin, yegukanye insinzi.
Yanditse kuru papuro rw’i tora ibisa no kwamagana Vladimir Putin, ku ntambara yashoje ku gihugu cya Ukraine.
Urukiko rwo mu Ntara ya Dzerzhinsky mu Mujyi wa Saint Petersburg, rutegeka ko Alexandra Chiryatyeva, afungwa iminsi umunani kandi agatanga amande y’amayero 440, nk’uko tubikesha “ijwi ry’Amerika.”
Uru rukiko ruvuga kandi ko uyu mudamu yangije umutungo wa leta, kandi asuzuguza ingabo z’u Burusiya.
Urukiko ekomeje ruvuga ko “ibi uriya mudamu yabyanditse ku munsi wanyuma witora, ubwo ni ku Cyumweru.”
MCN.