
Bihambwe yaraye mumaboko ya basirikare ba M23.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 29.03.2023, saa 7:18AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru amaze kumenyekana dukesha bamwe mubaturiye imisozi ya Masisi bemeje ko Umuhana wa Bihambwe waraye ufashwe ningabo za M23 nimugihe uyu Muhana wabagamo FDLR na Bacanchuro ningabo za Republika ya democrasi ya Congo (Fardc).
Byavuzwe ko uyumuhana wafashwe mumasaha yumugoroba wajoro kwisaha ya Samoya kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ahandi hafashwe kumasaha ya kare kwisaha ya sasaba zigicamunsi ni umuhana munini wa Mweso umuhana izwiho ubutunzi kamere.
Kumunsi wejo hashize tariki 28.03.2023, mubice bya Teritware ya Masisi habaye imirwano ikomeye ihuza M23 nihuriro ryingabo za FARDC, FDLR, Maimai na Wagner abazungu bavuye muri Burimania na Burugaria ndetse no muburusiya.
Andi makuru nuko Major Alexandre Serugaba, yatorotse Igisirikare ca Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC), akaba yamaze kwiyunga n’ingabo za M23.
Ingabo za FARDC zikomeje gutoroka Igisiirikare c’iki gihugu nimugihe Fardc ishinjwa gukorana nimitwe yitwaje intwaro Mai Mai ndetse na FDLR, ibi bikaba bitera inkeke abavuga ikinyarwanda nimugihe iyo mitwe ishinjwa ubwicanyi ndenga kamere yakoreye Abanyamulenge (Tutsi), muri Kivu Yepfo niyaruguru.
Kuruyu wakabiri tariki 28.03.2023, nibwo Lt Colonel Gasasira nawe byavuzwe ko yatorotse Igisirikare ca Fardc akaba yarakoreraga muri Goma igihe yakirwaga muri M23 yabwiye abamwakiriye ko atarumugabo wogukomeza kubana na Katanyama(FARDC) ngo kubera ibikorwa bibi bikorwa na Fardc , Fardc yavuze ko ifata Abatutsi nkumwanzi wabo baratotezwa barafungwa buzira icaha ati ndetse baranicwa bazira ubwoko bwabo.




