Umuhanda uhuza Sake n’a Kitchanga urafunzwe uyu ukaba arinawo wahuza Masisi n’a Goma.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 04/07/2023, saa 6:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Imirwano yongeye kubura kuruyu wa Gatandatu wicyumweru gishize, hagati y’inyeshamba zomumutwe wa M23 aho bahanganye n’imitwe yitwaje imbunda ikorana n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo FARDC, ariyo Nyatura, Wazalendo CMC ndetse na FDLR, irimo abasize bakoze Genoside mu Rwanda mumwaka wa 1994.
N’imirwano yakomeje kuvugwa mubice biri muri teritware ya Masisi n’a Rutshuru ho muntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi mirwano ikaba imaze guha M23 gufunga umuhanda wa Sake na Kitchanga aho binemezwa ko uyu muhanda ariwo wonyine uhuza umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru nibice biherereye muri teritware ya Masisi. Ibi bikaza kuba ikibazo Kubaturage baturiye Goma nkuko Minembwe Capital News dukesha abaturiye agace ka Goma aho bemeza ko Masisi ariyo iturukamo ibiryo bibagaburira abaturiye Goma.
Mumirwano yabaye Kuva kumunsi w’ejo ndetse nokuruyu wa Gatandatu wiki cyumweru dusoje, byemezwa ko yaguye mo abantu benshi bo mwitsinda rya Wazalendo, CMC, Nyatura na Fdlr ibi nibyatangajwe nurubuga rwa Tazama RDC. Naho amazu agera kuratatu yo mugace ka Bucholi akaba yaramaze gutwikwa nkuko urwo rubuga rukomeza rubivuga. Abantu benshi bakaba barahunze bata ibyabo kubera imirwano ivugwa muri utwo duce.
Soseyete Sivile yomuri teritware ya Masisi, Ivugako mugace ka Nturo komuriyi teritware ya Masisi, ko intambara yahabereye yarimbi kurushaho kuruhande rwa Wazalendo, CMC, Nyatura na Fdlr.
Amakuru dukesha Radio Okapi, yo ivuga ko Abarwanyi bo mumutwe wa M23 barwana ga barimo bava mumafunzo ahitwa Chanzu, Iyi Radio ikomeza ibivuga KO abandi basirikare bo mumutwe wa M23 bagaragaye ari amagana namagana berekeza mugace ka Kinihira ho muri Groupement ya Jomba.