Umuhanuzi w’Imana yatanze ibimenyetso 10 bizabanziriza gutabarwa ku bwoko bwayo muri RDC.
Umuhanuzi w’Imana akaba n’Umushumba muri rimwe mu matorero ayobowe n’Abanyamulenge mu gihugu cya Uganda, Sadoki Kavoma, yagaragaje ibimenyetso simusiga icumi Imana iheruka kumwereka bizaba mbere yuko ubwoko bwayo buherereye mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bugera kugutabarwa gushitse.
Bikubiye mu butumwa bwanditse Kavoma yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, aho yavuze ko ubu buhanuzi Imana yabumuhaye tariki ya 23/02/2025.
Yavuze ko afite ibimenyetso 10 Imana yamweretse icyo gihe, kandi ko ibyo bimenyetso ari byo bizabanziriza kuzura kw’amasezerano yo kugera ku gihugu gishya.
Ibyo bimenyetso yavuze ko icya mbere hazaba igisa no kwikukira kw’igice kizaba cyarabohojwe, nabyo bikurikirwe no kwigigiza kw’imfizi nkuru iri mu ruhande rwa Leta.
Maze ngw’ibyo bikazakurikirwa n’amapfa akomeye, ari nabwo ngo hazaba kwihuza kw’ingabo zivuga ururimi rwabo, aha yavugaga ururimi rw’ikinyamulenge kuko uwatanze ubu buhanuzi ari Umunyamulenge.
Ibyo nabyo ngo bizakurikirwa nuko hazaba “aghenge” kazaba gakomotse mu biganiro by’amahoro, nyamara ariko ngo kazaba ari nk’akayagirizo kava umwanya muto mbere yuko imvura yikubita hasi(igwa).
Ikindi kimenyetso yavuze ni uko mu misozi miremire y’i Mulenge hazagera amashashi gusa, ati: “Amashashi ni yo azagera ruguru iwacu, ariko Inka zizapfira gushyira.”
Umuhanuzi w’Imana yakomeje avuga ko abo mu bwoko bwabo mbere y’uko binjira mu masezerano yo kubona igihugu gishya, Leta izabanza kubashyira hejuru, ariko ngo bizakorwa mu gahe gato, ati: “Tugiye gushirwa kw’iberi nk’igihe cya mbere, ibukuru no ku mapeti, ariko mu gahe gato.”
Avuga ko Imana yamubwiye ko yanyaze abanzi babo inkoni y’ubutsinzi, ndetse ko batazongera no gutsinda n’umunsi umwe.
Ati: “Imana yanyaze abanzi bacu inkoni y’ubutsinzi, ntibazongera gutsinda kugeza ibyo byose bisohoye.”
Ikindi ni uko ngo ab’irwanaho aho bari hose bazabona ingemu nini cyane, kandi ko izabatinyura bakava mu bukehwa n’ubwigunge.
Ubundi kandi ngo mbere y’uko ibyo byose bisohora, ngo hazaba gufata mpiri abakomeye bo mu ruhande rw’abanzi (abarwanya Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange), ati: “Hagiye gufatwa mpiri abakomeye bo mu banzi banyu, kandi muzabagaraguza agati munabishime hejuru.”
Icya nyuma yavuze ko Imana yamubwiye ko izahanagura amarira yose ubwoko bwabo bwarize, kandi ko izabikora ku mpamvu zuko yabagarukiye, aho ndetse yashimangiye ko kuri ubu iri kubavumerera, ngo nk’uko yabitagaho mu bihe bya kera. Ibyo ngo ikazabikora kubera imbabazi zayo nyinshi igira.
Kavoma watanze ubu buhanuzi, ni umwe mu bahanuzi bazwi cyane mu Banyamulenge, kuko ibyo yagiye ahanura kuva kera byagiye bisohora. Binazwi ko ari we wari warahanuriye aba Banyamulenge ko ububatazi bwabo buzaturuka muri Kivu y’Amajyaruguru. Kuri ubu umutwe wa M23 wamaze kugera mu misozi y’i Mulenge, mu Minembwe, Mikenke n’i Ndondo ya Rurambo.
Ndetse kandi yari yaravuze ko intambara izacamo igihugu, “akaruru kayo” kazavugira i Goma. Ibyo yabihanuye mu myaka icumi ishize, mbere yuko M23 ifata umujyi wa Goma n’uwa Bukavu.